Print

Umugabo yifuje ko napfa bazamushyingura mu icupa ry’inzoga none byabaye impamo(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 18 August 2017 Yasuwe: 8759

Nyuma yo gusaba umuryango we ko napfa azashingurwa mu isanduku iteye nk’icupa ry’inzoga none byarangiye bibaye.Mu bihugu bitandukanye iyo umuntu apfuye bamushyingura mu isanduku ariko muri Ghana siko byagenze kuko umugabo yapfuye bamushyingura mugiteye nk’icupa.

Ikindi buriya muri Ghana iyo umuntu apfuye mugihe ahandi babifata nk’akababaro, muri bo usanga aba ari ibirori bidasanzwe, ariko iyo umuntu akoze ubukwe akaba aribwo haba agahinda kadasanzwe.

Amafoto akaba yasakaye hose ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyingura uyu mugabo mu icupa nk’uko yabyisabiye mbere yo gupfa, bikaba bivugwa ko inzoga aricyo kintu yakundaga mu buzima bwe, hanyuma ugushyingurwa kwe kukaba kwitabiriwe n’abantu batari bake.

Ndetse akaba ari naho baheruka gushyingura umuntu mu isanduku iteye nk’ifi.


Comments

BAHATI John 18 August 2017

Byerekana ko yakundaga INZOGA cyane.Nubwo amadini menshi yigisha ko kunywa inzoga ari icyaha,nta hantu na hamwe BIBLE ivuga ko kuyinywa ari icyaha.Ahubwo ahantu henshi,Bible ivuga ko dushobora kunywa inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:8.Urugero,imana yasabye TIMOTE kunywa VINO nkeya (1 Timote 5:23).Imana kandi iha INZOGA abantu ikunda.Nabyo byisomere muli Gutegeka 14:26 na Yesaya 25:6.Iyo ubajije abiyita ngo ni Abarokore niba bemera ko YESU yatanze VINO mu bukwe bw’i KANA,bakubwira ko itari Vino,ahubwo yari UMUTOBE.Niba se aribyo,kuko Bible itandika Umutobe,ahubwo ikandika VINO ??? Bible yerekana ko YESU aza ku isi,yanywaga inzoga nkeya (Matayo 11:18,19).
Icyo imana itubuza ni UGUSINDA kuko abasinzi batazaba mu Bwami bw’imana.Tubisoma muli 1 Abakorinto 6:9,10.
Mujye mwiga neza BIBLE,aho kwibeshya ko Pastor ariwe wigisha UKURI.Nawe aba yishakira Icyacumi.
Iyi mirongo ya Bible nyizi kubera ko nafashe icyemezo cyo kwiga Bible.Umukristu ntabwo ari umuntu ujya guha Pastor Icyacumi cyangwa ujya kurya Ukarisitiya kwa Padiri.YESU yasize asabye Abakristu nyakuri bose kumwigana,bakajya mu nzira no mu ngo z’abantu KUBWIRIZA ku buntu.Soma Yohana 14:12 na Matayo 10:8.Bisaba kuba warize BIBLE neza,ikaguhindura,ukaba umuntu mwiza,ubwiriza abandi kugirango bazarokoke ku Munsi w’Imperuka wegereje.