Print

Indahiro ya Perezida Paul Kagame

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 August 2017 Yasuwe: 2556

Perezida Paul Kagame watorewe kuyobora u Rwanda mu matora yabaye tariki 3 na 4 Kanama 2017, kuri uyu wa 18 Kanama 2017 yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’ imyaka irindwi iri imbere 2017-2024.

Ku isaha ya saa sita z’ amanywa nibwo, Umuruku w’Igihugu yarahijwe na Perezida w’urukiko rw’ikirenga Samu Rugege, imbere y’ imbaga y’ Abanyarwanda n’ abanyamahanga barimo bagenzi bayobora ibihugu bitandukanye by’ Afurika.

Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda, arangiza indahiro ye asubiramo ati “Imana ibimfashemo, Imana ibimfashemo”. Ahita abisinyira maze ahabwa ibirango by’igihugu.

Yagize ati: “Jyewe, Kagame Paul, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro: ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda; ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’igihugu; ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda;ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite; ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatire iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko,

Imana ibimfashemo.”


Comments

m j 18 August 2017

Muzehe wacu murakoze kdi hamwe ni Imana byose Izabidushoboza