Print

Antoine Hey yasuye Sugira mu bitaro amwifuriza gukira vuba

Yanditwe na: 18 August 2017 Yasuwe: 3573

Rutahizamu Sugira Ernest uherutse kuvunikira mu myitozo y’ikipe y’igihugu ku italiki ya 15 Kanama 2017 yasuwe n’abatoza b’ikipe y’igihugu barangajwe imbere ni umutoza mukuru Antoine Hey kuri uyu wa gatanu taliki ya 18 Kanama aboneraho kwifuriza intsinzi Amavubi.

Uyu musore wari wongerewe mu Mavubi kugira ngo abafashe kwishyura umwenda uremereye bahawe n’ikipe ya Uganda mu cyumweru gishize,ntabwo yahiriwe n’intangiriro kuko mu myitozo ya mbere yakoze yahise avunika igufwa ryo ku kuguru rizwi nka Tibia birangira abaganga bemeje ko azamara hanze amezi 4 cyangwa 5 adakina.

Ubwo bamusangaga aho arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal uyu musore yagiranye ikiganiro n’abatoza b’ikipe y’igihugu abifuriza kuzitwara neza mu mukino bafite ku munsi w’ejo ku italiki ya 19 Kanama 2017.

Yagize ati “ Reka nifurize abakinnyi kuzitwara neza.Ndashaka kubabwira ko mbari inyuma kandi bagomba gukora ibishoboka byose bagatsinda ku munsi w’ejo nkuko tubibitezeho”.

Mu kiganiro umutoza Antoine Hey yagiranye n’abanyamakuru yababwiye ko imvune ya Sugira yamubabaje cyane ko yari umwe mu bakinnyi yifuzaga gucungiraho mu mukino azahuramo na Uganda ndetse yari yiteze kumushyira mu bakinnyi bari kubanza mu Kibuga.

Yagize ati "Twababajwe bikomeye n’ibyabaye kuri Sugira Ernest.Yari aje kudufasha kwitwara neza.Umwuka mwiza yazanye ubwo yari akigera mu mwiherero wari uwo gushishikariza abakinnyi bakiri bashya mu ikipe kwibagirwa ibyabaye mu mukino ubanza ndetse no kwitegura neza none byarangiye avunitse."

Ubwo yari kuri King Faisal He yifurije Sugira gukira vuba anamusaba gukora ibishoboka byose byazatuma akira vuba harimo gukurikiza inama z’abaganga.

Uyu musore yagomabaga kubagwa uyu munsi mu gitondo gusa byimuriwe mu masaha ya nimugoroba kubera impamvu zizwi n’abaganga.