Print

Umutoza ukomeye I Burayi yabujijwe kunywera itabi ku kibuga cy’imyitozo

Yanditwe na: 18 August 2017 Yasuwe: 823

Umutaliyani Carlo Ancelotti utoza ikipe ya Bayern Munich yahagaritswe kongera kunywera itabi ku kibuga cy’imyitozo ni umuyobozi mushya ushinzwe imikino muri iyi kipe Hasan Salihamidzic .

Uyu mutoza uri mu bakomeye ku mugabane w’I Burayi yabujijwe kuzongera kunywera itabi ku kibuga nkuko umuyobozi mushya wa Bayern Munich Hasan Salihamidzic yabitangarije ikinyamakuru Sky Sports.

Yagize ati “ Ancelotti namusabye kutazongera kunywera itabi ku kibuga cy’imyitozo kandi yabyakiriye neza kuko ni umunyamwuga.”

Uyu mutoza nawe yemeye ko byabaye ndetse ashimangira ko kuba yabujijwe kongera kunywera itabi ku kibuga cy’imyitozo ari inyungu ze n’umuryango we.

Yagize ati “Ibi nabyishimiye kuko ni byiza ku buzima bwanjye kandi umugore wanjye biramushimisha.”

Ikipe ya Bayern Munich iratangira shampiyona ya Bundesliga uyu munsi ubwo iraza guhura na Bayer Leverkusen ku kibuga cya Allianz Arena.