Print

Umuraperi AY ugiye gushyingiranwa n’umunyarwandakazi yamaze gufata irembo

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 August 2017 Yasuwe: 4641

Umuraperi AY uri mu bahanzi bubashywe mu gihugu cya Tanzaniya yamaze gufata irembo ry’umunyarwandaazi bagiye kubana akaramata. Amakuru Umuryango.rw, ufite n’uko ku wa kabiri w’iki cyumweru abasaza bo ku ruhande rw’umuryango w’umuhanzi AY bagiye gusaba irembo iwabo wa Rehema.

Mu ukuboza 2016, nibwo AY yerekanye ku nshuro ya mbere umukobwa bakundana ukomoka mu Rwanda. Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y., ni umuraperi ukomeye muri Tanzania, yavutse ku itariki ya 5 Nyakanga 1981.

Mu myaka umunani aba bombi bamaranye bakundana, A.Y ntiyigeze yifuza kumvikana mu itangazamakuru avuga ko afite umukunzi. Kuwa 27 Ukuboza, ubwo uyu mukobwa witwa Remmy ukomoka mu Rwanda yizihizaga isabukuru y’amavuko; A.Y yahamije urwo yakunze uyu mukobwa mu butumwa yamwoherereje.

Kugeza ubu, AY yamaze kugera mu Rwanda itangurwa n’itangazamakuru cyane ko yari aziko nta muntu ubuzi, yabwiye itangazamakuru ko aje gutembura. Amakuru avuga ko , gusaba no gukwa bizaba mu Ugushyingo uyu mwaka mu gihe ubukwe bw’aba bombi buzataha mu Ukuboza 2018 I Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzaniya.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, mu ibirori’ bikomeye A.Y yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore.Mu magambo ye ati ’wazambera umufasha’’ maze nawe akamusubiza n’amarangamutima menshi y’urukundo ati ’’Ndabyemeye’’.

Ku isabukuru y’amavuko, A.Y yanditse ati “Isabukuru nziza y’amavuko kuri wowe ugomba kuzambera umugore. Ndagukunda cyane kandi urabizi [akurikizaho udutima]. Yongeye gushyiraho indi foto ayandikaho ko ‘bakoranye urugendo kuva mu mwaka wa 2008 kugera muri 2016’.

Ibirori AY yambikiyemo impeta Remy byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe bahafi. Mu gihe kitarambiranye ngo bazashyira hanze itariki y’ubukwe bwabo nubwo badakunze ko bisanga mu itangazamakuru, aba bombi bamenyanye guhera mu mwaka wa 2008.

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO AY YAKORANYE NA DIAMOND