Print

Gatsibo: Umwana yari amaze ibyumweru 3 afungiranye mu cyumba

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 October 2017 Yasuwe: 1856

Polisi yataye muri yombi uwitwa Ngerageze Prosper ukekwaho gufungira mu cyumba umwana we w’imyaka umunani y’amavuko mu gihe kigera ku byumweru bitatu; iperereza rikaba rikomeje kugira ngo hamenyekane icyabimuteye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Jean de Dieu Kayihura yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko, utuye mu kagari ka Kabeza, mu murenge wa Kabarore yakoreye uwo mwana iryo hohoterwa nyuma y’aho nyina yahukaniye.

Yagize ati,"Amakuru aturuka mu baturanyi babo avuga ko umugore we amaze hafi amezi abiri yahukanye biturutse ku makimbirane hagati yabo. Nyuma y’igihe gito umugore we agiye, Ngerageze yafashe icyemezo kigayitse cyo gukingirana uwo mwana mu cyumba; icyabimuteye kikaba kitaramenyekana; ariko we yisobanuye avuga ko bwari uburyo bwo kumurinda kuzerera."

IP Kayihura yakomeje agira ati," Abaturanyi babo baketse ko uwo mugabo yaba akingiranye umwana we bitewe nuko nyuma y’aho umugore we yahukaniye batongeye guca iryera uwo mwana. Izo mpungenge bazimenyesheje Polisi. Imaze kubona ayo makuru yagiye mu rugo rw’uwo mugabo; maze isanga koko yarakingiranye uwo mwana mu cyumba cyarimo ibase yihagarikamo akanayitumamo."

Yavuze ko uwo mwana wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza afitwe n’umwe mu baturanyi babo mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gushaka nyina ngo amwiteho; naho se akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore.

Mu butumwa bwe, IP Kayihura yavuze ko ibyakozwe n’uyu mugabo ari icyaha; kandi ko bishobora kugira ingaruka kuri uwo mwana mu buryo bumwe cyangwa ubundi; bityo abasa buri wese gutanga umusanzu mu kurwanya no gukumira ihohoterwa ryose rikorerwa abana.

Yibukije ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwiga, kwandikishwa mu bitabo by’irangamimerere; kandi bigakorwa ku gihe giteganyijwe n’amategeko, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangurwa, ishimutwa n’icuruzwa, kugaragaza ibitekerezo, n’uburenganzira bwo kuruhuka no kwidagadura.

Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara yavuze ko mu byaha by’ihohoterwa rikorerwa abana harimo kubakubita, kubakoresha imirimo ivunanye, kubaha ibihano bitajyanye n’ikosa bakoze, kubasambanya, kubata, kwihekura no gukuramo inda.

Yashimye abatanze amakuru yatumye Polisi itahura iryo hohoterwa ryakorewe uwo mwana; kandi asaba buri wese gutanga ku gihe amakuru ajyanye n’iryo hohoterwa kuri Sitasiyo ya Polisi imuri hafi cyangwa agahamagara nimero za telefone zitishyurwa 116, 3512 cyangwa 3029.


Comments

Anaella 18 October 2017

Ubuse uyu mugabo bamufunze cyangwa bamwishe ntacyo amaze peeee mu murangize