Print

Abantu basaga 500 nibo bamaze guhitanwa na wa mwuzure(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 19 August 2017 Yasuwe: 954

Umwuzure wibasiye ibihugu byo mu majyepfo ya Aziya birimo Nepal, Bangladesh n’u Buhinde wishe abasaga 500 na ho abarenga miliyoni 16 mu bakurwa mu byabo.

Martin Faller, umuyobozi uhagarariye Umuryango utabara imbabare(Croix Rouge) muri aka karere yatangaje ko abarenga 1/3 cy’abatuye Bangladesh na Nepal bavuye mu byabo ndetse n’abarenga miliyoni 11 batuye mu majyaruguru y’u Buhinde bakaba bagizweho ingaruka n’uyu mwuzure.

Yongeyeho ko uyu mwuzure ari umwe mu biza bikomeye bibayeho muri iyi myaka ndetse abahunze bakaba bafite ikibazo cy’ibiribwa bike ndetse n’uburwayi.

Bangladesh ni kimwe mu bihugu byibasirwa n’imyuzure ikomeye ku Isi ndetse bikaba byitezwe ko ikibazo gishobora kugira ubukana burenze uko byifashe.

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere muri ibi bihugu batangaje ko mu kirere cy’aho hakiri imvura nyinshi, ikintu gituma kugeza ibiribwa n’ubundi butabazi bw’ibanze ku bahunze uyu mwuzure bigorana.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru umwuzure wari wahitanye abarenga 250 muri Nepal na Bangladesh, umubare ushobora kwiyongera isaha iyo ariyo yose.