Print

UN yatangaje ko FDLR na FARDC barwanya abategura guhirika Perezida Nkurunziza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 August 2017 Yasuwe: 4185

Umuryango w’ abibumye UN washyize ahagaragara raporo ivuga ko inyeshyamba za FDLR n’ ingabo z’ igisirikare cya Congo FARDC bafatanyiriza hamwe kugaba ibitero ku nyeshyamba zo mu Burundi zirwanya Perezida iki gihugu Petero Nkurunziza.

Inyeshyamba zivugwaho gushaka guhirika Nkurunziza zibumbiye mu mitwe ya Red Tabara na FNl-Nzabampema na FOREBU umutwe ukomeye ugizwe n’Abarundi barwanya Leta y’u Burundi.

Impuguke za Loni zitangaza ko zifite amakuru ko FOREBU iyobowe na Colonel Edouard Nshimirimana, yungirijwe na Colonel Abdu Rugwe mu rwego rwa gisirikare, ariko ubuyobozi mu bya politike akaba Hussein Radjabu wahoze muri CNDD FDD akaza gushwana na Perezida Nkurunziza, agafungwa mu 2015 akaza gutoroka gereza.

Mu mpera za 2015, ubwo Colonel Edouard Nshimirimana yahungaga ngo yari afite abarwanyi 30, none ubu ngo amaze kugira abari hagati ya 300 na 500. Aba basirikare biganje mu turere twa Uvira na Fizi, bagakorana n’imitwe y’inyeshyamba yo muri Congo nka Mai Mai Reunion mu gace ka Fizi.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko inyeshyamba za FDLR zifatanyije na FARDC ari bo bakunze guhangana niyo mitwe y’inyeshyamba zirwanya Leta ya Nkurunziza ziyobowe na Colonel Edouard Nshimirimana mu mashyamba, bashaka kubavana mu birindiro.

Abahaye amakuru izi mpuguke za Loni, bazitangarije ko izi nyeshyamba za FOREBU mu gace ka Lusenda, zigaragara zifite imbunda zo mu bwoko bwa AK47 n’imyambaro ya gisirikare, ku buryo iyo zigabweho ibitero na FDLR & FARDC zirwanaho.
Batangaza kandi ko abakorana n’igisirikare cya Leta y’u Burundi, bahanahana intwaro bifashishije abatwara amapikipiki na Taxi, ko mu ijoro zijyanwa ku ruzi rwa Rusizi n’ ingabo z’ u Burundi, zigahabwa inyeshyamba za Mai Mai ya Nyerere, Karakara na Mwenyemali kugirango barwanye FOREBU, FNL-Nzabampema na Red -Tabara. Uko guhanahana intwaro bigakorwa binyuranyije n’amategeko.

Hussein Radjabu yemeye ko ari we uyoboye uyu mutwe FOREBU mu rwego rwa politiki ariko agahakana ko atari kumwe n’abo barwanyi muri Congo. Uyu mugabo akaba ari umwe mu banyapolitiki bari bakomeye cyane muri CNDD FDD na mbere y’uko ifata igihugu, nyuma aza kutavuga rumwe nayo.

Aba basirikare bayoboye FOREBU binacyekwa ko na Gen Niyombare wari ugiye guhirika ubutegetsi bw’i Burundi muri Gicurasi 2015, yaba abari inyuma, bamwe bakaba bari abasirikare ba hafi ya Perezida Nkurunziza nyuma baza gushwana na we, ubwo yatangiraga imishinga yo kwiyamamaza kuri manda ya 3.

Mu byegeranyo byagiye bishyirwa hanze na Loni, Leta y’u Burundi yagiye ishyirwa mu majwi ko ikorana bya hafi na FDLR ari nako binatangazwa ko n’igisirikare cya leta ya Congo (FARDC) gikorana na FDLR.

Ku wa 13 Gicurasi 2015 ubwo Kudeta yapfubaga, abari bayiteguye bamwe bagahita bahunga, aho bari, bagiye bateguza Perezida Nkurunziza intambara, ko batarimo kurera amaboko. Mu ntangiriro za 2016 nibwo hatangajwe ko havutse uyu mutwe FOREBU ugamije gukuraho Leta y’u Burundi, ndetse binatangazwa ko umuyobozi wa wo ari Gen Niyombare.


Comments

Kanyarwanda 20 August 2017

Twebwe nk’abanyarwanda nta na rimwe tujya twemera izi rapport zimpuguke za UN kandi twabivuze kuva kera.