Print

Umuyobozi w’umujyi yarongoye ingona abitewe n’imyemerere yabo ihura n’amateka y’iwabo(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 19 August 2017 Yasuwe: 3266

Umuyobozi w’umujyi wa San Pedro mu gihugu cya Mexico yarongoye ingona bakorana ubukwe maze azengurukana nayo umujyi wose,aho imyemerere yabo yemeza ko ari kimwe mu kimenyetso cyo kugaragaza amahirwe yo kweza imyaka ndetse bibaha n’amahirwe yo kongerera umusaruro wa mafi uburobyi bwabo.

Ibyatangaje abantu nuko ingona yari yambaye ivara ryambarwa n’umukobwa iyo yakoze ubukwe, ndetse n’umunwa wingona warupfutseho agatambaro keza aho yagiye anayisomagura ku munwa nk’uko abashakanye babikora.

Ibi bikaba ngo ari kimwe mu kimenyetso cyo kugaragaza amahirwe mubyo bakora ,ndetse bavuga ko byatangiriye mu mateka ubwo habaga amakimbirane hagati y’imiryango yitwaga Chontale na Huaves ariko iyo miryango ikaza guhuzwa n’uko umuhungu w’i bwami bwa Chontale yarongoraga umukobwa w’i bwami bwa Huaves imiryango ikongera kwiyunga ari naho ibyo bibazo byarangiriye.