Print

Perezida Buhari yageze mu gihugu asohoka mu ndege yigenza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 August 2017 Yasuwe: 963

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari wari umaze amezi arenga atatu arwariye mu gihugu cy’ Ubwongereza aho yivurizaga indwara yagizwe ibanga kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017 yageze mu gihugu cye asohoka mu ndege yigenza.

Ni ikiruhuko cya kabiri cy’ uburwayi uyu musaza w’ imyaka 74 avuyemo mu gihe cy’ umwaka. Ibi biruhuko byombi yabikoreye mu Bwongereza aho akurikiranwa n’ abaganga bamuvura indwara yagizwe ibanga.

Ku kibuga cy’ indege mu gihugu cya Nigeria Perezida Buhari yakiriwe n’ umusigire we Yemi Osinbajo, atererwa amasaluti ahita akomeza nta kintu atangaje.

Perezida Buhari uyobora iki gihugu cy’igihangange mu bukungu muri Afurika, ubuyobozi babusingiye Yemi Osinbajo wari visi Perezida, uyu Yemi niwe wahagarariye Nigeria mu muhango w’ irahira rya Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017.

Kubura mu gihugu kwa Perezida Buhari byavuzweho byinshi, bamwe batangira gusaba ko yakwegura abandi bavuga ko bakwerurirwa ibijyanye n’ uburwayi bwe.

Hari amakuru yigeze gutangazwa avuga ko Perezida Buhari yavuye mu mubiri ariko byari ibihuha. Muri 2016 mu kwezi kwa gatandatu ubwo Perezida Buhari yajyaga mu kiruhuko cya mbere cy’ uburwayi nibwo amakuru y’ uko yavuye mu mubiri yasakajwe. Icyo gihe umufasha we yavuze ko afite ikibazo ku gutwi(ear infection).

Umuvugizi wa Perezida Buhari yatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki 21 Kanama mu gitondo aribwo Buhari ageza ijambo kubanyagihugu. Perezida Buhari ayoboye Nigeria kuva muri 2015 yasimbuye Goodluck Jonathan