Print

Afurika y’ Epfo: Minisitiri ushinjwa gusagarira abagore mukabyiniro yeguye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 August 2017 Yasuwe: 540

Mduduzi Manana wari Minisitiri w’ Uburezi wungirije mu gihugu cya Afurika y’ Epfo yeguye ku mirimo ye nyuma yo gushinjwa gukubita abagore babiri bari kumwe mu kabyiniro.

Manana yeguye nyuma yo kwitaba urukiko mu cyumweru gishize ashinjwa icyaha cyo gukubita umugore.

Ikinyamakuru Afrikmag cyatangaje ko mbere y’ uko Muminisitiri akubita aba bagore babiri babanje gushyogoranya, byabereye mu mugi wa Johannesburg, umugi umugore wa Perezida Mugabe Grace Mugabe yakomerekejemo umukobwa Gabriella Engels amushinja gushotora abahungu be.

Ashinjwa gukubita uwo mugore ubwo bari bahuriye mu kabari bagatongana, kumvikana byananirana akamukubita.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Perezida Jacob Zuma kuri uyu wa Gatandatu nibwo ryagaragaje ko Perezida yemeye ubwegure bwa Manana, anamushimira akazi yakoreye igihugu.

Manana akimara gushinjwa gukubita uwo mugore yavuze ko yabikoze yitabara kuko yari asagariwe, icyakora asaba imbabazi avuga ko bitari ngombwa kwihorera nka Minisitiri.

Ishyaka akomokamo rya ANC rikimenya icyaha ashinjwa, ryamwamaganiye kure, rivuga ko biteye isoni kubona Minisitiri akubita umugore. Nyuma yo kwegura iryo shyaka ryabishimye rinashimira Manana ku kazi yakoreye igihugu, nkuko BBC yabitangaje.

Icyaha Manana akekwaho cyateje impagarara muri Afurika y’Epfo baramwamagana, dore ko gukubita abagore atari ibya none muri icyo gihugu.

Polisi yo yatangaje ko Manana azaburanishwa nk’abandi bose, yahamwa n’ibyaha agahanwa.

Imibare itangwa na Leta ya Afurika y’ Epfo igaragaza ko buri masaha umunani umugore umwe apfa biturutse ku ihohoterwa yakorewe