Print

Reba umugore ukomeje gutera agahinda isi yose nyuma yo kuva muri koma yibagiwe abana be n’umugabo we(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 20 August 2017 Yasuwe: 9834

Nyuma yo kujya muri koma azize uburwayi yakangutse yabuze ubwonko bwibutsa ndetse yibagirwa n’umugabo we bashakanye, n’amazina ye , n’abana babyaranye ndetse n’umuryango we.

Sally Hobson ufite imyaka 39 yafashwe n’indwara itunguranye nyuma ajya muri koma ibyumweru bigera muri bitandatu, avuye muri coma afatwa n’indwara yo kwibagirwa ifatwa nko gusibana k’ubwonko .

Nkuko ikinyamakuru dailymail kibivuga ngo bimuteye impungenge kuko n’amazina ye iyo bayamubwiye ayibagirwa mu gihe kitarenze umunota umwe.

Akaba yarafitanye abana 3 n’umugabo we ndetse akaba afite impungenge z’uko azagera igihe n’ibyo yafataga mu mwanya muto atazongera kugira ikintu na kimwe afata mu mutwe we.