Print

Volleyball :Amakipe yo mu Rwanda niyo yegukanye ibikombe mu irushanwa rya KAVC Memorial Tournament

Yanditwe na: 21 August 2017 Yasuwe: 118

Amakipe 2 yari ahagarariye u Rwanda ariyo Rwanda Revenue Authority (RRA VC) mu bagore na APR VC mu bagabo niyo yegukanye ibikombe mu irushanwa ngarukamwaka ribera i Kampala rya NSSF KAVC International, ritegurwa na Kampala Amateur Volley Ball International ku nkunga ya NSSF, Ikigo cy’ubwiteganyirize mu gihugu cya Uganda.

Iyi mikino yatangiye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize amakipe y’u Rwanda yigaragaza bikomeye aho mu bagore RRA VC yavuye mu majonjora iri ku isonga byatumye muri ¼ ihura na Nkumba VC iyitsinda amaseti 3-0.Muri ½. yahuye na Ndejje VC birangira iyitsinze amaseti 3-0.Ku mukino wa nyuma yahuye na Vision VC I yitwara igikombe iyitsinze amaseti 3-1. Iki gikombe cyakinwaga ku nshuro ya 21, RRA VC imaze kucyegukana inshuro eshatu.

Mu bagabo, APR VC na Kirehe VC nizo zihariye iyi mikino cyane ko zigaranzuye andi makipe yo mu karere bituma zihurira ku mukino wa nyuma warangiye APR VC itsinze Kirehe VC amaseti 3-2.

Muri iri rushanwa ikipe ya mbere haba mu bagabo n’abagore yahawe igikombe n’amadolari 1000 iya kabiri ihabwa amadolari 500 mu gihe iya gatatu yahawe amadolari 300.

Uyu mwaka iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 17 mu bagabo ndetse na 12 mu bagore yari yaturutse mu bihugu byo mu karere nka Kenya, Tanzania, Rwanda, Burundi na Uganda.