Print

Amagare :Ikipe y’u Rwanda igiye kwitabira irushanwa ryo muri Ethiopia

Yanditwe na: 21 August 2017 Yasuwe: 109

Ikipe y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yari imaze iminsi muri Amerika aho yitabiriye amarushanwa 2 akomeye ariyo Cascade Classic yabaye mu kwezi kwa Nyakanga na Colorado Classic iherutse gusozwa igiye kwitabira irushanwa ryo muri Ethiopia ryitwa “Tour Meles Zenawi for Green Development” rizatangira ku italiki ya 28 Kanama risozwe kuwa 2 Nzeri uyu mwaka.


Iri rushanwa ryo ku rwego rwa 2,2 kimwe na Tour du Rwanda rizahuza amakipe akomeye muri Afurika mu mukino wo gusiganwa ku magare aho byitezwe ko abakinnyi b’abanyarwanda bazigaragaza cyane kuko bavuye mu marushanwa akomeye muri Amerika bahuriyemo n’ibihangange nka Rigoberto Uran watwaye agace ka 9 muri Tour de France ndetse akanasoza ku mwanya wa 2 ku rutonde rusange,Brent Bookwalter n’abandi.

Igihugu cya Ethiopia kiri mu bihugu bikomeye mu gusiganwa ku magare cyane ko bafite umukinnyi ukina mu ikipe yok u rwego rw’isi TSgabu Grmay ukinira Bahrain Merida.

Ikipe y’u Rwanda izitabira iryo rushanwa igizwe na Ndayisenga Valens (Tirol Cycling Team/ Autriche) winjiyemo nyuma yo kwegukana Race for Culture, Gasore Hategeka (Nyabihu Cycling Team/Rwanda), Uwizeyimana Bonaventure (LowestRates.ca/Canada), Nsengimana Jean Bosco (Benediction CC/Rwanda), Tuyishimire Ephrem (Les Amis Sportifs/Rwanda) na Uwiduhaye.

Abasore 3 Ndayisenga Valens, Uwiduhaye na Tuyishimire Ephrem basimbuye Uwizeye Jean Claude,Ukiniwabo Rene Jean Paul na Munyaneza Didier bari mu ikipe yari imaze iminsi muri Amerika