Print

Imibonano mpuzabitsina mbere yo gushakana yaba aricyo kimenyetso cyo kwizerana?Reba ubuhamya bwa Viyatori na Clarisse

Yanditwe na: Martin Munezero 1 May 2018 Yasuwe: 7469

Njye maze gukundana n’abahungu babiri mu bihe bitandukanye. Uwa mbere yansabye ko turyamana tumaranye nk’amezi 7. Ndamuhakanira mufata nk’utankunda ahubwo uzanywe no kumpindura icyomanzi. Uwa kabiri tumaranye imyaka 2 none na we atangiye kujya yitoratoza ambwira ngo nzamugerera ku ngingo ryari? Namubwira ku munsi w’ubukwe akambwira ko ntamufitiye icyizere.

Nkore iki ko mbona bishobora kurangira yigendeye? Hari icyo nakora tukagumana kandi adakomeje kungora ngo ankoreshe imibonano mbere y’ubukwe mwambwira!

Uraho neza! Ikibazo ufite kirumvikana. Nta kivuga ko uwo muhungu atagukunda. Ariko nta n’icyemeza ko agukunda uruhagije! Kandi nawe mu cyifuzo ugaragaza mu gusoza ikibazo cyawe, harimo ko mwakundana mukageza ku munsi w’ubukwe mutarigeze muryamana.

Ubundi iyi ngingo abantu bose baba bayifitiye umuti ariko akenshi bakawutinya kuko ubishye. Ahanini usanga batinya icyakurikiraho biramutse bigenze gutya cyangwa kuriya. Aha rero ukaba uvuga uti muretse kuko ntemera ibyo ansaba nshobora kumutakaza kandi ku zindi ngingo zose tubyumva kimwe. Ndamutse nemeye na bwo naba ntatiye igihango mu ndangagaciro ziranga umwari w’umunyarwandakazi. Sindi buguhitiremo icyo gukora ahubwo ndagutumirira gusoma ubuhamya bwa Viyatori na Clarisse. Ubwo nawe uri bwihitiremo igisubizo.

Ubuhamya bwa Viyatori na Clarisse

Nitwa Viyatori nashakanye na Clarisse. Tumaranye imyaka itanu. Dufite umwana umwe n’undi dutegereje mu mezi ari imbere. Abatoza b’Ingo badusabye ubuhamya bw’urukundo rwacu tubabaza impamvu babudusaba. Baje kudusobanurira ko ari ukugirango bubashe gufasha urubyiruko rwifuza kurushinga. Ariko bakaba barigeze guhura na Clarisse abaganiriza ku kibazo twari dufite bakamufasha kukibonera umuti. Yenda si ibanga, twarashakanye tumara umwaka tutarabona umwana, biba ngombwa ko ajya kubagisha inama uko twakwitwara mu gihe tugitegereje.

Twe rero twamaze imyaka ibiri tuziranye. Menya Clarisse yakoraga muri hoteli, njye nakoraga muri banki. Najyaga gufatira amafunguro muri iyo hoteli yakoragamo, nkareba ukuntu yubaha abantu, avuga neza, aseka nkumva biranyuze. Naje kumusaba numero ye ya telefoni aho yari aho mu kazi, arambwira ngo kereka nyuma y’akazi kuko batemerewe gutanga numero zabo bwite mu masaha y’akazi. Naje kumubaza igihe atahira avuye mu kazi arakibwira, tuvugana aho duhurira. Twarahuye rero ampa ya numero ndayitahana, uw’abandi ntiyigeze afata n’iyanjye. Byarantangaje. Ariko icyo nabonye ni uko yashakaga ko muvugisha atagombye kuba ari we unyirukaho.

Naje kumuhamagara muri uwo mugoroba aranyitaba, ndamwibwira. Njye nari muzi izina rimwe. Namubajije niba afite inshuti arambwira ngo ntizabura. Nkaba mu mutwe wanjye harimo ko umukobwa ukora muri hoteli adashobora kuba isugi. Ariko n’ubwo ari yo myumvire nari mfite ngakomeza kumva urukundo mfitiye Clarisse rwiyongera. Dore ko nta handi nongeye gufata amafunguro ya saa sita.

Igihe cyaje kugera mubwira ko mukunda. Clarisse yabyakiriye neza, arambwira ngo ni ukubisengera. Numva nta gisubizo ampaye. Uko yakivugiye make rero, nyuma naje kumubaza niba yarabisengeye, ariko mbere y’uko ansubiza musaba ko yanshakira akanya tukaganira turi kumwe. Yaranyemereye, turahura turaganira, anyemerera urukundo.

Igihe cyarageze, tumaranye umwaka najya muhamagara akitaba ariko tukavugana akanya gato akansezeraho ngo aracyari mu kazi. Nareba ako kazi ka saa tanu z’ijoro nkumva ashobora kuba ambeshya, ahubwo araranye n’abagabo bo muri hoteli. Ibyo byatumye rero nshaka kumenya niba ntazamusangira n’abandi cyangwa ntazahinga injumbure nk’uko bakunze kubivuga.

Naje kumusaba ko turyamana ariko ari ukumugerageza ngo ndebe uko abyitwaramo. Umunsi wa mbere yaranze, umunsi wa kabiri aranga. Noneho nkoresha amayeri yo kumusohokana tujyana ahantu mu yindi hoteli, turasangira, tujya muri pisine turoga sinakubwira. Iyo hoteli yari kure y’aho twembi dusanzwe dutaha.

Hanyuma nza kumusiga aho twaganiriraga mu busitani, njya kureba ushinzwe gutanga amacumbi. Mvuyeyo naje ntwaye urufunguzo hejuru ndanamubwira ngo turaharara. Ati « nta kibazo ». Mbere y’uko dukomeza ibiganiro ambaza aho urufunguzo rw’icyumba cye ndushyize. Mubwira ko turarana. Clarisse yahise ambwira ko bidashoboka. Yongeraho ati « reka tubanze twumvikane kuri iyo ngingo, tutaza kugira ibyo dupfa, tukaba twakwiha rubanda kandi twazanye nk’abantu bakuru. »

Namugerageje ku buryo bwose arananira, nza no kumubwira nti « guhakana kwawe bimbereye ikimenyetso ko utankunda, nataye igihe mbonye ko utanyizera ngo wemere ko ari njye tuzabana. » Clarisse yahise aturika ararira. Byabaye ngombwa ko muhoza ariko mubaza ikimuriza. Arambwira ngo ikimurijije ni uko muri benshi bamushakaga ari njye yari yagiriye icyizere. Ati « ubundi ni uwandoze abasore bananiwe kwifata ? ». Ndabyibuka neza nabifashe mu mutwe. Ndamureka ariko mubwira ko nanjye hari abandi bari bankeneye nkamuhitamo. Clarisse yagumye aho ababaye, ibiganiro turabireka, hashira nk’isaha yose nta wuvugisha undi.

Naje gutekereza ko Clarisse adashaka ko turyamana kuko atashakaga ko menya ko atakiri isugi. Nongera kumwegera ndamwinginga mubwira ko ntanakeneye ko aba isugi ngo mukunde. Yambwiye ko we akeneye gushyingirwa ari isugi, ko itariki y’ubukwe bwe ari yo azaburekuraho kandi akabutura uwo Imana izaba imutoranyirije mu basore bose yaremye.

Sinashizwe, natangiye kumucira imigani imwe n’imwe y’ikinyarwanda nti « Ucyenze rimwe ntakimara, uwo uzaheka ntumwisha imbeho, » n’ibindi. Natangajwe n’uko kuva ku munota wa mbere kugeza ku munota wa nyuma atigeze antuka cyangwa ngo ambwire nabi. Nabyo mbibona nk’ikimenyetso cy’umukobwa warezwe. Clarisse rero utari wafashe icyumba njya kubona mbona afashe telefoni ye, ahamagaye umuntu, amusabye kumwoherereza imodoka (muri za zindi zitwara abagenzi bikodeshereje) iza kumutwara.

Ni njye wakozwe n’isoni kuko numvaga ngiye kumwishyurira icyumba araramo nanjye nkirarana, bwacya tugataha. Muri make yarantanze !Namusabye imbabazi mbere y’uko iyo modoka ihagera, aranyumva arazimpa, ntanga urufunguzo rw’abandi turatahana. Noneho numvaga yaba isugi, ataba yo mukundiye rimwe.

Urukundo n’imyitwarire ya Clarisse byampamirije ko ntaho umukobwa witonda kandi wiyubaha ataboneka, yankijije gucira imanza abakobwa bakora imyuga itandukanye umuntu yabona ko yaborohereza kujya mu ngeso mbi nk’ubusambanyi n’izindi. Nabonye ko kugeragezwa bibaho ariko gutsinda na byo bikabaho.

Namusabaga kugira icyo yongeraho niba hari icyo nibagiwe. « Ni njye Clarisse wavugwaga. Simbabeshya ko ari imbaraga zanjye nakoreshaga, kuko aho nakoreraga nahuraga n’ibishuko byinshi. Umushahara muto kandi nita ku bantu bafite amafanga menshi ndetse banayabunza ku mukobwa uwo ari we wese wakwiyandarika. Ikigeragezo cya Viyatori nticyari cyoroshye. Kugitsinda byamviriyemo kumubonamo umugabo. Mbona ambereye, Imana yaransubije.

Inama nagira abakobwa ni iyo kumenya ko abahungu bose bataka atari uko baba bababaye, ahubwo hari n’igihe baba bagirango bagerageze barebe imbaraga z’uwo bifuza kubakana urugo.

Ikindi nabasaba ,ni ukudakora ikosa ryo gusohokana n’umuhungu ngo bajye kure cyane badafite mu mutwe uburyo bashobora kuhava ngo batahe, igihe baba bumva bagikeneye kurinda ubusugi bwabo. Ikindi ni ukugendana telefone irimo umuriro n’amafaranga yo guhamagara. Si ukubabibamo ubwoba, ahubwo ni ugukuraho urwitwazo abenshi bagira iyo bisobanura ku byabaye. Murakoze. »


Comments

21 August 2017

abakobwa bazima bifata bagakomera kubwigeme bwabo barahari gose nivyo namabwira basaza bacu abahungu bose murirusangi mumenyeko abakobwa bimitima bahari,abakobwa mugikomeye kubusugi courage nubwo bitoroshe ariko akagumye bagumako,nicokizokwereka abagasha bisezerano koturi abakobwa bimitima bakatugirira icizere nurugo gwacu rukaba amahoro


keza 21 August 2017

Wow!!! Clarisse ndagukunze cyane. Abakobwa b’umutima baracyariho kandi b’amasugi. Iyo ufite icyerekezo wahaye ubuzima bwawe Imana ikabigufashamo ubigeraho. Kandi umuhungu muzabana iyo umubwije ukuri urukundo mukaruha umurongo murubahana mukazubaka urwanyu mwubakiye ku kwizerana. Nanjye ndi umuhamya wo kubihamya n’abagabo bacu ni abahamya bo kubihamya abagiriwe ayo mahirwe yo gushaka abakobwa bazima.
Murakoze