Print

Urutonde rw’ ibihugu 8 bya mbere bifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi muri Afurika [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 29 April 2018 Yasuwe: 37241

Igisirirare gikomeye ni kimwe mu bituma igihugu kitwa igihangange. Igisirikare gikomeye kireberwa ku ntwaro gifite ingengo y’ imari gikoresha n’ ibindi. Umuryango twifashishije inkuru yakozwe n’ ikinyamakuru Africaranking tugiye kubagezaho ibihugu 8 by’ Afurika bifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi.

8. Tunisia

Tunisia ifite abasirikare ibihumbi 35 na 800 bari mu kazi, ikoresha mu gisirikare ingengo y’ imari ingana na 550 000 000 by’ amadorali y’ Amerika. Tunisia ifite ubuso bungana na kilometero kare 163 610. Igisirikare cy’ iki gihugu gifite ibifaru 350, indege z’ intambara 169 n’ amato y’ intambara 150.

7. Maroc

Maroc ituwe n’ abaturage 32 649 160 batuye kuri kilometero kare 446 550, ikoresha mu gisirikare ingengo y’ imari ingana na 3 400 000 y’ amadorali y’ Amerika. Ifite ibifaru 1 348 n’ indege z’ intambara 323.

6. Kenya

Iki gihugu gifite ubuso bungana na kilometero kare 580 367, gikoresha mu gisirikare miliyoni 598 z’ amadorali y’ Amerika. Gifite abasirikare 24 120 bari mu kazi n’ abandi 12 168 138 bahawe imyitozo ya gisirikare bahora biteguye kuba barwana igihe byaba bibaye ngombwa.

5. Nigeria

Nigeria ituwe n’ abaturage 186,987,000, ifite ubuso bungana na kilometerokare 923 768. Nigeria ikoresha mu gisirikare miliyari 2, 33 z’ amadorali y’ Amerika. Ifite ibifaru 363, indege z’ intambara 96 n’ ubwato bw’ intambara 75.

4. Afurika y’ Epfo

Afurika y’ Epfo ifite abasirikare 62 082 bari mu kazi, ifite ubuso bungana na kilometero kare 2,798. Igisirikare cyayo kigenerwa miliyari 4,61 z’ amadorali y’ Amerika. Ifite ibifaru 191, indege z’ intambara 213 n’ ubwato 30 bw’ intambara.
3. Ethiopia

Iki gihugu gituwe n’ abaturage 102,374,044, muri bo 182 500 ni abasirikare bari mu kazi. Miliyoni 340 z’ amadorali y’ Amerika Ethiopia izikoresha mu gisirikare cyayo gifite ibifaru 560 n’ indege z’ intambara 81.

2. Algeria

Igisirikare cya Algeria kiza ku mwanya wa kabiri mu bisirikare bikomeye muri Afurika, iki gihugu gikoresha ingengo y’ imari ingana na miliyari 10, 57 y’ amadorali mu gisirikare. Algeria ni kimwe mu bihugu 10 bya mbere binini ku Isi dore ko iza ku mwanya wa 10.

1. Egypt

Iki gihugu kiza ku mwanya wa mbere muri Afurika mukugira igisirikare gikomeye gifite abasirikare 438 500 bari mu kazi, gifite ibifaru 4 767, indege z’ intambara 1 100, ubwato bw’ intambara 237. Gikoresha mu gisirikare miliyari 7,8 z’ amadorali y’ Amerika.

Mu bihugu bituye hafi y’ u Rwanda rutashyizwe ku rutonde rw’ ibihugu 20 by’ Afurika bifite igisirikare gikomeye, Uganda niyo ifite igisirikare gikomeye dore ko kuri uru rutonde iri ku mwanya wa 13.Reba urutonde rw’ ibihugu 20 bifite igisirikare gikomeye muri Afurika n’ amafoto yabyo


Comments

KAMARADE Joseph 22 August 2017

Nagirango nunganire umwanditsi.Ntabwo Nigeria ifite 17 Millions,ahubwo ni 190 Millions y’abaturage.Ku byerekeye intambara n’abasirikare,abahanga benshi mu bya gisirikare bemeza ko Intambara ya 3 y’isi iri hafi cyane (World War 3).
Impamvu babivuga,nukubera ukuntu Amerika na Russia bameranye nabi cyane.Hakiyongeraho intambara itutumba hagati ya USA na North Korea,South China Sea,President wa Russia nawe ushaka intambara ku buryo yasabye abaturage be kwitegura Nuclear War ishobora gutwika isi igashira yose mu gihe gito.
Vuba aha,Russia yakoze Missile ikomeye cyane ku buryo Abanyamerika bayise SATAN 2 kubera ko yabateye ubwoba.
Iyo Missile,imwe yonyine,yahindura ivu ibihugu byose bigize EAC!! Atomic Bombs ziri mu isi,zirenze 16 000 (war heads).Zatwika isi yose mu minota mike,twese tugapfa.Niyo mpamvu imana irimo gucungira hafi abashaka gutwika ISI yiremeye.Ku Munsi w’Imperuka uri hafi cyane,imana izabanza itwike INTWARO zose zo ku isi (Zaburi 46:9),yice n’abantu bose bazikoresha (Matayo 26:52;Yesaya 34:2),hamwe n’abantu bose bakora ibyo imana itubuza (Yeremiya 25:33).Hazarokoka abantu bake bumvira imana (Imigani 2:21,22).Imana yanga abantu bose bwarwana.Niyo mpamvu abakristu nyakuri bakoresha imbaraga zabo mu kujya mu nzira babwiriza abantu Gukundana no gushaka imana,aho kujya mu ntambara z’iyi si.Nkuko tubisoma ahantu henshi muli Bible,Chef w’iyi si ni SATANI.Niwe uyobora Intambara zo mu isi.


Hoy 22 August 2017

Muratubeshhmye gusa
South Africa ifi ubuso bunyana kuriya gusa??
Cg kenya ifite 12M zabasirikare?? Hhhhhh


21 August 2017

Burundi Bugirakangahe?


Kay 21 August 2017

Uwakoze uru rutonnde ntakomeye mu mutwe umuntu uzanamo na somalia alshababa yazonze


sankara 21 August 2017

muvandi wanditse iyi nkuru jya kuri Google urebe uko ibihugu bituwe muri Africa Reba Nigeria nifite abaturage bangana kuriya watuma tutemera iyi nkuru


Ghjh 21 August 2017

Aba bakoze uru rutonde baribeshye kuko igisirikare cyacu ni intarumikwa.