Print

Sibomana yagize imvune izatuma amara amezi 2 adakina

Yanditwe na: 22 August 2017 Yasuwe: 429

Sibomana Patrick uherutse kugurwa n’ikipe yo muri Belarus yitwa Shakhtyor yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus yagize imvune ikomeye ku mukino wa kabiri yari akiniye iyi kipe aho yavunitse igufwa mu mukino bakinaga n’ikipe ya Dinamo Brest.


Amakuru dukesha Ruhagoyacu aravuga ko uyu musore yavunitse igufwa ndetse agomba kumara amezi abiri adakina nubwo shampiyona yo muri iki gihugu yari isigaje imikino mike ngo igere ku musozo.

Mu kiganiro uyu musore yagiranye na Ruhagoyacu yagize ati “Navunikiye mu mukino twakinnye kuri iki cyumweru wari ukomeye cyane, naje gushaka gucika umukinnyi antega akaguru mpita ngira imvune ikomeye. Ni imvune ikomeye kuko ngomba kumara ibyumweru 8 hanze y’ikibuga nkurikije ibyo baje kumbwira kwa muganga, nyuma yo guca mu cyuma."

Kuvunika kwa Sibomana Patrick n’ibyago bikomeye ku ikipe ya Shakhtyor kuko yamuguze kugira ngo ayifashe kwegukana igikombe cya Shampiyona yo mu cyiciro cya mbere aho kuri ubu barusha ikipe ya Dinamo Minsk ya 2 inota 1, mu gihe ifite umukino w’ishyiraniro mu mpera z’iki cyumweru, izahuramo na Bate Borisov ya 3.

Nyuma yo gutakaza uyu musore ikipe ya Shakhtyor yanganyije na Dinamo Minsk ibitego 2-2 aho nta gihindutse Sibomana azagaruka mu kibuga hasigaye iminsi 3 gusa ngo shampiyona irangire.