Print

Abanyangola basigaje amasaha bagatora perezida usimbura uwo bamaranye imyaka 38

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 August 2017 Yasuwe: 865

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama abaturage b’ Angola barazindukira mu matora ya Perezida wa Repubulika y’ icyo gihugu usimbura Jose Edouardo Dos Santos umaze imyaka 38 ari Perezida.

Jose Edouardo Dos Santos yayoboye Angola kuva mu 1979 amaze imyaka 38 ari Perezida, abarenga 50% by’ Abanyangola ntawundi Perezida w’ Angola bazi uretse Dos Santos.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Dos Santos yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu. Mu mana y’ Abakuru b’ ibihugu yabereye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo mu mpera z’ icyumweru gishize abandi bakuru b’ ibihugu basezeye kuri Dos Santos kuko atazongera kwiyamamariza.

Perezida Dos Santos ku ruhande rumwe ashimirwa kuba yarashyize ihererezo mu ntambara za gisile zari zaragize Angola nk’ akarima kazo , gusa anengwa kuba yaratinze gutanga ubutegetsi.

Mu minsi yashize hari amakuru yigeze gucicikana avuga ko uyu Perezida Dos Santos yapfuye gusa aya makuru yamamanywe n’ umukobwa we Isabelle Dos Santos.

Ishyaka MPLA rya Perezida Dos Santos muri aya matora rizahagarirwa na Joao Lourenco usanzwe ari Minisitiri w’ ingabo.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu kwezi gushize inteko ishinga amategeka y’ Angola yatoye itegeko ryambura Perezida mushya ububasha bwo kwirukana mbere y’ imyaka umunani, umuyobozi mukuru w’ ingabo, uwa Polisi, n’ uw’ ubutasi

Inteko ishinga amategeko kandi yasezeranyije Perezida Dos Santos ko azaba mu bajyama ba repubulika umwanya umuha ubudahangarwa imbere y’ ubushinjacyaha. Impuguke muri politiki Dalvan Costa yatangarije BBC ko ibyo Dos Santos yakoze ari nko ‘gukinga inzugi ugatwara imfunguzo’.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza Joao Lourenco yabwiye abaturage ko gutora ishyaka MPLA ari ugukomeza iterambere, ubwisanzure n’ amahoro.

Joao Lourenco azaba ahanganye n’ abandi bakandida barimo Isaías Henrique Ngola Samakuva, umuyobozi w’ ishyaka rikomeye ritavugarumwe n’ ubutegetsi UNITA na Abel Epalanga Chivukuvuku w’ ishyaka CASA-CE.