Print

Umugore yatunguye imbaga y’abantu ubwo yagaragaraga mu muhanda afite icyapa cyanditseho ko ashaka umugabo(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 22 August 2017 Yasuwe: 3049

Umugore witwa Pris Nyambura w’umunyakenyakazi w’imyaka 28 yazengurukanye icyapa mu mujyi mukuru Nairobi kiriho imyirondore ye cyamamaza ko ashaka umugabo wa mumurongora.

Uyu mugore mu butumwa buri ku cyapa yari afite, bwerekana ko afite umwana w’imyaka 7 y’amavuko akanagaragaza ko ashaka umugabo ndetse yari yanashyizeho nimero ze za telefone.

Yazereranaga icyo cyapa kimwamamaza yambaye ikanzu nk’iy’umugeni ndetse yari ari kumwe n’umukobwa we nkuko bigaragara ku ifoto yashyizwe ahagaragara na BBC ari na yo dukesha iyi nkuru..

Ubutumwa nyirizina bugaragara ku cyapa uyu mugore yari afite buragira buti “Ndashaka umugabo. Pris Nyambura w’imyaka 28, Mfite umukobwa w’imyaka irindwi y’amavuko.” kuri ibi hiyongeraho nimero ze za telefone.

Ibi byafashwe nk’agashya kuko ubusanzwe gushaka inshuti bikorwa mu ibanga. Ntibimenyerewe ko umuntu ajya mu muhanda ashaka umugabo wamurongora yitwaje n’icyapa nk’iki cya Nyambura kigaragarira buri wese.

Umunyamakuru wa BBC yatangaje ko yagerageje kumuhamagara inshuro nyinshi ngo amuhe amakuru kuri urwo rugendo rwe ariko ngo mu nshuro zose yahamaye iyo nimero yasanze ihuze, ubanza yahise abona abamutereta.


Comments

Shiela Nugan 29 August 2017

You actually make it seem so easy with your presentation but I find this topic to be
really something which I think I would never understand.
It seems too complex and extremely broad for me. I am looking forward for your next post, I will try to
get the hang of it!

Here is my web-site - How To Open Supermarket (qcxgm.net)


Alphonse 28 August 2017

Loving the info on this web site, you have done great job on the
content.

Take a look at my website :: http://apkfly.com/


rafael 23 August 2017

Ntajye nararase