Print

Mugheni yatangaje impamvu yavuye muri Rayon Sports

Yanditwe na: 23 August 2017 Yasuwe: 2276

Umukinnyi Fabrice Mugheni wari umaze imyaka isaga 2 akinira Rayon Sports yatangaje ko kuba yarerekeje mu ikipe ya Kiyovu Sports n’imyambaro iyi kipe yambara yabigizemo uruhare cyane ko kuva mu bwana bwe akunda amabara y’icyatsi n’umweru.


Uyu musore werekeje muri iyi kipe mu minsi ishije yabitangaje ku wa mbere taliki ya 21 Kanama ubwo iyi kipe yari imaze gukora imyitozo ya mbere iri kumwe n’abakinnyi 9 bashya yaguze harimo n’uyu Fabrice Mugheni.

Yagize ati “Umwaka ushize nari mu ikipe ya Rayon Sports yamabara ubururu n’umweru ariko ubu ndi muri Kiyovu Sports yambara icyatsi n’umweru kandi aya mabara niyo mabara nakundaga cyane nkiri umwana niyo mpamvu naje hano muri Kiyovu.”

Uyu musore ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yaboneye gutangaza ko atari kapiteni wa Kiyovu nkuko byari bimaze iminsi bivugwa aho yavuze ko yiteguye kwakira iki gitambaro aramutse agiriwe icyizere.

Mugheni Fabrice yavuze ko akunda imitoreze ya Cassa Mbungo Andre cyane ko atari ubwa mbere bakoranye kuko bigeze gukorana mbere y’uko ava muri Police .