Print

Bishop Rugagi yatanze imodoka ye ayiha umu Bishop wo muri Congo (Amafoto)

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 23 August 2017 Yasuwe: 3357

Ni kenshi Bishop Rugagi Innocent akenda kugaragara yahaye abantu batandukanye, ibintu bitewe n’ibyifuzo yabasanganye cyangwa n’ibibazo runaka, aho akunda kugaragara yambitse abatari bafite imyenda yo kwambara, agaha ibishoro abatari babifite, agatwerera bifatika abafite ubukwe, no mu munsi ishize yahaye umusore warugiye kurushinga intebe ubwo yari yarabuze ubushobozi,..

Kuri iyi nshuro noneho, yahaye Bishop Karebu imodoka ngo kuko yamubwiye ko yayikunze. Kuri uyu wa kane tariki 17/08/2017 nibwo bishop Karebu yakiriye impano ye yari yaremerewe na bishop RUGAGI Innocent,

Ubwo yaherukaga kuza kwifatanya n’Itorero Abacunguwe mu masengesho y’iminsi 120, Bishop KAREBU wo mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo Kinshasa yakunze imodoka Bishop RUGAGI yagendagamo ikaba ari ijipe MONTERO V6 iri mu bwoko bwa MITSUBISISHI.

Akimara kubimenya Bishop RUGAGI yabajije mugenzi we niba koko yarakunze imodoka ye nuko KAREBU nawe abyemera adashidikanya maze ahita atungurwa n’ijambo rivuye mu kanwa ka Bishop RUGAGI rigira riti:”N’ubwo ariyo nari mfite yonyine ariko kuko wayikunze ndayiguhaye!!”

Uwo mukozi w’Imana byaramutunguye cyane, kuko Bishop Rugagi Yari amuhaye imodoka yagenderagamo. Ariko kuko yari agiye gukomereza ivuga butumwa mu gihugu cya Kenya ntiyabashije guhita atwara impano y’igitangaza cye ari nako imirimo igenda imubana myinshi ntibimukundire kugaruka vuba ariko noneho rero iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe ubwo kuri uyu wa kane ahasaga isaa mbiri z’ijoro nibyo Bishop RUGAGI Innocent yashyikirije Bishop KAREBU ibyangombwa by’imodoka n’urufunguzo rwayo imbere y’iteraniro n’imbere y’abaje baherekeje Bishop KAREBU.

Bishop Rugagi yagize ati:”Biragora gutanga icyo ukunda kdi aricyo ufite gusa ariko kuko namenye ko gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa niyemeje gutanga icy’igikundiro mfite kandi iyo utanze icyo ukunda ufite, Imana yo mu ijuru igushumbusha icyo ukunda kurushaho.”

Twabibutsa ko Bishop yatanze iyi modoka yarafite yagendagamo,nyuma y’igihe gito Imana imushumbusha indi nziza cyane ariyo ubu agendamo.

Bishop Rugagi nawe yatunguwe no kumva ko umwana Bishop Karebu aherutse kwibaruka yamwise amazina ye yombi ahita ashima Imana yamushoboje guhigura uwo muhigo.

REBA AMAFOTO:

- Bishop ati: Akira igitangaza cyawe.

- Aha Bishop Rugagi yarari kumusomera ibyanditswe kuri carte jaune, undi nawe umunezero wamurenze.

- Aha yarari kumwongorera akuzuye umutima.

- Aha amaze kwakira carte jaune y’imodoka ye, avuga ko Imana ari nziza.

- Aha bamukingurira imodoka ye ngo yinjire.

- Bishop ari kumwetrekera mbere y’uko ayi mushyikiriza.

- Undi nawe ati: Nayishyikiriye. Ibyishimo byamurenze.


Comments

kuro 24 August 2017

muratubeshya yayitanze agité indi yizeye heerra


alexis 23 August 2017

Imana ikongerere imigisha yayo