Print

Christopher yirinze kuvuga ku indirimbo yakoranye na Meddy yabaye nka ya mabati

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 23 August 2017 Yasuwe: 762

Muneza Christopher wamamaye nka Christopher Topher yatangaje ko nta kintu na kimwe ashaka kuvuga ku indirimbo bivugwa ko yakoranye na Meddy witegura kuza mu Rwanda.

Tariki ya 14 Ukwakira 2016,Umuryango.rw wasohoye inkuru yavugaga ku ‘Ishusho y’imikoranire ya Meddy na Christopher ku ndirimbo nshya’. Aba bombi bumvikanaga mu itangazamakuru bavuga ko umushinga bawugeze kure.

Christopher ubwe yivugiye ko yahuye na Meddy binyuze kuri Dj zizou nawe akamuhuza na Lick Lick kugirango amukorere iyi ndirimbo. Mu kiganiro gito Christopher yahaye Umuryango.rw yirinze kuvuga byinshi kuri iyi ndirimbo yavugaga ko izaba yasotse muri Werurwe no tugeze muri Kanama 2017.

Yagize ati "Ihangane kabisa ibyo bintu ntacyo mbivugaho." Umunyamakuru wa Umuryango.rw, yongeye kumubaza impamvu adashobora kuvuga ku ndirimbo yakoranye na Meddy kandi ari ibintu yakunze kubwira itangazamakuru mu ntangiriro za 2016.

Christopher yongeye kumvikana mu ijwi ryuzuye guhakana no kumvikanisha ko ntacyo yavuga. Ati “Ibyo bintu ntacyo mbivugaho peeee.”

Uyu muhanzi akunze guhungira kure ushaka kumubaza kuri iyi ndirimbo bivugwa ko yakoranye na Meddy, ku mbuga nkoranyambaga abazwa iki kibazo ari amera nk’umuntu utagize icyo abona . Muneza yakunze kuvuga cyane kuri iyi ndirimbo mu gihe Meddy atigeze yumvikana ayivugaho.

Uko umushinga wari upanze:

Amajwi y’iyi ndirimbo yagombaga gufatwa na Fazzo muri Monster Records, nyuma akoherezwa muri Amerika akakirwa na Producer Lick Lick usanzwe akorera indirimbo abahanzi b’abanyarwanda babarizwa muri Amerika harimo na Meddy.

Ngo nyuma Lick Lick yagombaga guhuza amajwi ya Christopher na Meddy ubundi indirimbo igasohoka.

Ijuru rito ya Christopher:


Comments

uwera martine 13 March 2019

Murwanda birakaze