Print

Igisirikare na Polisi bagiye kwifashishwa mu guhashya Abazunguzayi, Abasabiriza n’abubaka mu kajagari

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 23 August 2017 Yasuwe: 1518

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe umwanzuro wo guhashya no guca burundu abacururiza ku mihanga bazwi nka ‘Abazunguzayi’ hakoreshejwe imbaraga z’Igisirikare na Polisi by’Igihugu.

Uyu mwanzuro ufashwe ngo nyuma y’uko bigaragaye ko DASSO yari ibishinzwe inaniwe gukora akazi k’abacuruza mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 23 Kanama 2017, Pascal Nyamurinda, uyobora umujyi wa Kigali yatangaje ko iki cyemezo cyo gukumira abazunguzayi cyinareba abasabiribiza, ababuka mu kajagari, ngo aho hose hazifashishwa imbaraga z’Igisirikare na Polisi.

Yagize ati "[...] Twashyizeho amabwiriza yari agamije guca ubuzunguzayi ariko ntibyigeze bicika kandi abantu bakwiye kubahiriza amategeko. Ntabwo ari ibanga niba Dasso zitarabikemuye, dufite polisi ndetse n’ igisirikare kandi inzego zose z’umutekano zirafatanya."

Yungamo ati “Ibi ntibyakwihanganirwa kuko byatuma umugi utagira isuku ndetse n’ akajagari mu gihe intego z’Umugi wa Kigali ari uko uba umugi uri smart [ukeye].Itegeko rigiye kubahirizwa uko riri, abagurira abazunguzayi n’abazunguzayi ubwabo bahanwe by’intangarugero.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abazahabwa izi nshingano banagewe ibikoresho byose bizatuma bubahiriza ibyo basabwa byo guca akajagari, harimo imodoka n’ibindi bitandukanye.

Mu munsi ishize I Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, umwe mu bagize urwego rwa DASSO yafotowe ari gushwana n’umuzunguzanyi ndetse amashusho yakwirakwiye ahantu hatandukanye, nyamara umujyi wa Kigali wavuze ko ntakibazo gihari.


Comments

peter 24 August 2017

muzajye mu murenge wa kanyinya murebe ko hatari inzu zubatswe vubaha nyuma ya,amafo y.indege yafotoye igihe hazago icyemeza cyubutaka ahubwo utifiete niwe basenyera.