Print

Social Mula mu byishimo bidasanzwe nyuma y’ukwezi we na Nailla bamaze bibarutse Imfura yabo(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 23 August 2017 Yasuwe: 3193

Umuririmbyi umaze kumenyerwa mu ndirimbo ziganjemo amagambo y’urukundo hano mu Rwanda,Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mulla yagaragaje ibyishimo atewe n’umwana we umaze ukwezi avutse ahita anagaragaza uwo bamubyaranye nubwo yari yarabigize ibanga.

tariki ya 22 kanama 2017 , uyu muhanzi yagaragaje amafoto atandukanye yishimira ko umuhungu we amaze ukwezi kurenga avutse, aho yagaragazaga akanyamuneza ku maso amuteruye, ibi abigaragaje nyuma y’igihe kinini yemeza ko yabyaye ariko akanga kugira byinshi atangaza mu itangazamakuru aho ntabusobanuro bufatika yifuzaga guha umuntu wese wamubazaga kubijyanye n’uyu mwana.

Social Mula akomeje guterwa Ishema n’umwana we w’imfura

Iyi nkuru isakara Social Mula yari yanze kugira byinshi atangaza ku mukobwa babyaranye umwana w’imfura ye , avuga ko adakunda kugaragara mu itangazamakuru, gusa kuriyi nshuro yamaze kugaragaza ko uyu mugore yitwa Uwase Nailla n’ubundi bari bamaze igihe bakundana mu ibanga.

Umuhungu wa Social Mula yamwise Mugwaneza Brayden Owen, ndetse kuri ubu amaze gukurikirwa n’abarenga igihumbi na magana atanu ku rubuga rwa Instagram.

Urukundo rwa Social Mula na Nailla rwamenyekanye cyane mu itangazamakuru, tariki 17 gashyantare 2017 ubwo uyu muhanzi[Social Mula] yashimangiraga iby’urukundo rwabo abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram ndetse akanashimira Nailla kuko yatsinze ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye[amashuri yasoje umwaka ushize wa 2016] .

Nailla wabyaranye na Social Mula ubu babana mu nzu imwe muburyo butemewe n’amategeko

Social Mula mu nteruro iherekejwe n’ifoto y’uyu mukobwa icyo gihe yagize ati”Congratulations my chr Uwase Nailla for gutsinda ikizami am proud of you, nashimye Imana nayihaye Ibi Bzou..’’

UMVA INDIRIMBO NSHYA YA SOCIAL MULA YISE "SUPER STAR"

Aya amagambo yahise aza akurikiwe n’ibyishimo bya Nailla maze nawe n’akanyamuneza asubiza Social Mula agira ati “oooohhhhhh ..Urakoze cyane mukundwa Social Mula[….] yongeraho umutima amugaragariza ko amuhoza ku mutima’’.

Kuva aba bombi bagaragaza izi mbamutima batangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru ndetse nuyu mukobwa atangira gukomozwaho cyane , gusa nyuma yo kwibaruka hari hashize iminsi myinshi nta kintu baratangaza ku rukundo rwabo ndetse na Social Mula yari yaranze kwerura ngo yemeze ko ari uyu mukobwa babyaranye.

Uwase Nailla na Social Mula bamaranye imyaka irenga itatu mu rukundo gusa bakaba bari baririnze kwishyira mu itangazamakuru. Aba bombi batangiye gukundana ubwo uyu mukobwa yari ari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.