Print

Polisi y’u Rwanda yafunguriye amarembo abasore n’inkumi bifuza kuyinjiramo

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 August 2017 Yasuwe: 974

Polisi y’igihugu iramenyesha abasore n’inkumi bose bashaka kwinjira muri Polisi y’igihugu ko guhera tariki ya 16 Kanama kugeza ku ya 3 Nzeri 2017 irikwandika ababyifuza.

Nk’uko bigaragara mu itangazo, ryashyizweho umukono na ACP Felly Bahizi Rutagerura Komiseri ushizwe abakozi; Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

1. Kuba ari umunyarwanda;
2. Kuba abishaka;
3. Kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25;
4. Kuba afite impamyabushobozi yamashuri yisumbuye (A2);
5. Kuba atarigeze akatirwa igifungo kirengeje amezi atandatu cyangwa a tari gukurikiranwaho icyaha gikomeye;
6. Kuba afite ubuzima buzira umuze;
7. Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta;
8. Kuba yiteguye gukorera ahariho hose.

Abujuje ibisabwa baziyandikisha kubiro bya polisi byo kurwego rw’akarere (DPU) batuyemo bitwaje forumirere yujuje neza iboneka ku rubuga rwa internet www.police.gov.rw, fotokopi y’impamyabushobozi yamashuli bize, fotokopi y’irangamuntu, n’ifoto imwe ngufi.

Itangazo rikomeza rivuga ko ku bantu batazabona internet, Abatazabona internet bazakura forumirere ku biro bya polisi byo ku rwego rw’akarere.


Comments

IvanVug 31 January 2018

canadianpharmaciesbnt.com
trusted overseas pharmacies


niyigena lavie 25 August 2017

ndashaka kucyijyamo ark kubwamahirwemacye sinarangije ishuri najyeze S3 mwambabariye kk


25 August 2017

Mwiriwe nukuri nibyiza narimbitegereje cyn ariko pfite ikibazo byose nabitsinda ariko amashuri twagongana nize S3 njyira ikibazo ndivamo ntabyiteye mwanjyiriye imbabazi kk 0728055827