Print

Umukinnyi w’Umwongereza ashobora gusezera kuri ruhago nyuma yo gukomereka mu mutwe

Yanditwe na: 24 August 2017 Yasuwe: 1183

Umukinnyi Ryan Mason w’imyaka 26 ukinira ikipe ya Hull City ashobora gusezera ku mupira w’amaguru nyuma y’aho inzobere mu buvuzi zimugiriye inama yo kureka umupira w’amaguru kubera ikibazo yagize mu mutwe ubwo iyi kipe yahuraga na Chelsea mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

Uyu musore w’imyaka 26 waje muri iyi kipe akoze agahigo ko kuba ariwe waguzwe amafaranga menshi n’ikipe ya Hull miliyoni 10 z’amapawundi avuye muri Tottenham yagonganye na Gary Cahill ku italiki ya 22 Mutarama uyu mwaka ubwo bari mu mukino wa Shampiyona iheruka aho bahataniraga ku mupira wo mu kirere bikarangira bakubitanye imitwe byaje gutuma uyu musore ajya muri koma none ari kugirwa inama yo gusezera kuri ruhago.

Mason ni umwe mu bakinnyi bagaragazaga ahazaza heza cyane ko ubwo yari muri Tottenham yari umwe mu bakinnyi bakoreshwaga n’umutoza Mauricio Pochettino gusa aza kumurekura kubera umubare w’abakinnyi benshi yari afite hagati barimo Moussa Dembele,Dele Alli,Wanyama na Eric Dier.

Ubuyobozi bwa Hull City bwo bwatangaje ko icyemezo cy’ahazaza bagihariye uyu musore n’umuryango we cyane ko yari yagarutse mu myitozo y’iyi kipe yasubiye mu cyiciro cya kabiri.

Uyu musore we aratangaza ko yizeye igisubizo cyiza mu cyumweru gitaha cyane ko aribwo azajya gusura inzobere mu by’ubuvuzi bwo mu mutwe.