Print

Kangwagye yavuze ijambo P. Kagame amaze kuvuga inshuro nyinshi kurusha abandi bayobozi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 August 2017 Yasuwe: 8426

Kangwagye Justus wahoze ayobora akarere ka Rulindo ubu akaba ari umuyobozi ushinzwe ubuyobozi no kwegereza abaturage ubuyobozi mu rwego rw’ igihugu rw’ imiyoborere RGB yavuze ijambo rigaruka kenshi mu mbwirwaruhame za Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame avuga ko Kagame yaba ariwe muyobozi umaze kuvuga iryo jambo inshuro nyinshi ku Isi.

Kangwagye yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru bakorera ibinyamakuru byandikira kuri murandasi bari mu mahugurwa ku ruhare rw’ ’ubuyobozi bugira kibaza ku iterambere’.

Muri iki kiganiro Kangwagye yavuze ko Perezida Kagame akunda kuvuga ko “U Rwanda rwahisemo ubuyobozi budaheza” avuga ko iri jambo umukuru w’ igihugu arivuga kenshi ndetse ko ariwe muyobozi umaze kurivuga inshuro nyinshi ku Isi.

Ati “Mugiye mu ikoranabuhanga mukabara mwasanga “Ubuyobozi budaheza” Perezida wa Repubulika amaze kurivuga inshuro nyinshi kurusha abamubanjirije no kurusha abandi bayobozi bose bo ku Isi.

Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda rwahisemo icyo yise “ubuyobozi bugira kibaza” “Accountable governance” ngo iki gituma u Rwanda rukora kinyamwuga kurusha ibindi bihugu.

Kangwagye yatanze urugero ku gihugu kimwe yagiyemo, bakamwiba amadorari, akajya kuri polisi yaho agatanga ikirego, bakacyandika, bakanandika imyirondoro ye ariko hakaba hashize imyaka 7 bataramuhamagara ngo bamubwire uko byagenze mu gihe mu Rwanda uta amadorari cyangwa wayibwa bakayashaka kugeza bayabonye bakayagusubiza.

Yunzemo ati “Ntimugakangwe n’ ubuhangange bw’ ibihugu burya mu bunyamwuga turabarusha”

Kangwagye yatanze inama y’ uko umuyobozi n’ umunyamakuru bakwiye gutahiriza umugozi umwe. Aravuga ngo “Iyo amazi atumvikanye n’ urufunzo, urufunzo rurashya amazi agakomeza agatemba”

Arongera ati “Umuyobozi n’ umuturage bahuriye kumukoresha umwe(umuturage) bakwiye gukora baharanira inyungu z’ umuturage”

Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2017 azasozwa tariki 29 Kanama 2017.

Kangwagye Justus aheruka kugirwa Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Youth Volunteers in Community Policing).
<img32662|center>


Comments

iganze 25 August 2017

jye nabonye iryo avuga kenshi ari ugushimangira ’ UBUNYARWANDA" n’agaciro kacu" . Kera ku bw’uwamubanjirije, abanyarwanda ntiyabivugaga kenshi kuko yari yaratubatije ba militantes na ba militants.


Mfashwanayo 24 August 2017

Nkurubyiruko twiyemeje gukomeza guteza urwa tubyaye imbere


Mfashwanayo 24 August 2017

Nkurubyiruko twiyemeje gukomeza guteza urwa tubyaye imbere


Karemera 24 August 2017

Nibyo koko ubutegetsi budaharanira inyungu z’umuturage aba ari bubi...nkubwo tubona aha