Print

U Rwanda na Liberia basinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’imisoro

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 August 2017 Yasuwe: 162

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) cyasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’imisoro n’amahoro cya Liberia.

Ni amasezerano agamije guteza imbere imikoranire hagati y’ibigo byombi no gusangira ubumenyi mu rwego rwo kurushaho kunoza imitangire ya serivise no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi.

Richard Tusabe komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro avuga ko ubu bufatanye buzahindura byinshi mu mikorere y’ibigo byombi bukanafasha mu gukemura ibibazo impande zombi zihuriyeho.

Ku rundi ruhande Elfrieda Stewart Tamba Komiseri w’ikigo cy’imisoro n’amahoro cya Liberia avuga ko hari byinshi bazigira ku Rwanda nk’igihugu gikunze kugaragazwa nk’igifite ubukungu bwihuse.

Muri aya masezerano impande zombi zemeranyije guhana amakuru, kungurana ubumenyi hagati y’abakozi b’ibigo byombi , ndetse no kuganira ku buryo bwo kunoza imikorere n’imitangire ya serivisi. Itsinda ryaje rihagarariye ikigo cy’imisoro cya Liberia muri uru ruzinduko rw’imishi 2 rikazanasura urwibutso rwa Jenoside rwa gisozi bakunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano

Inkuru ya RBA