Print

Lourenço wari Minisitiri w’Ingabo yatorewe kuyobora Angola

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 August 2017 Yasuwe: 1375

Ishyaka rya MPLA riri ku butegetsi niryo ryegukanye itsinzi mu matora y’umukuru w’Igihugu cya Angola aho João Lourenço wari Minisitiri w’Ingabo yatsinze amatora ya Perezida w’iki gihugu.

Ibyavuye mu matora byatangajwe na Komisiyo y’amatora kuri uyu wa kane aho Lourenco yagize amajwi 64 ku ijana.

Umukandida w’umutwe wa Politiki wari usanzwe ku butegetsi, MPLA ariwe Joao Lourenco asimbuye kuri uyu mwanya Jose Eduardo dos Santos wari umaze imyaka 38 ayobora iki gihugu.

Eduardo Dos Santos, yabaye Perezida kuva mu 1979 asimbuye Agostinho Neto wagiyeho nyuma y’uko iki gihugu cyibohora ubutegetsi bwa gikoroni bwa Portugal mu 1975, bivugwa ko abana be yabahaye imyanya ikomeye mu buyobozi.

Jose Edouardo dos Santos wayoboye Angola imyaka 38
<img32673|center>
BBC ivuga ko Edouardo Dos Santos azakomeza kuyobora ishyaka MPLA bityo akazakomeza kugira ijambo ku bayoboke baryo no kuri politiki ya Angola muri rusange.