Print

Bishop Rugagi yamuhanuriye, anamurengerezaho igiseke cy’amafaranga, imyenda n’inkweto-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 August 2017 Yasuwe: 4260

Kayumba Faustin, umugabo w’abana 6 wakirijwe mu Itorero rya Zion Temple, mu mwaka wa 2002.Ejo yaje gusenga nk’abandi ariko atahana umugisha wikubye kabiri,kuko Bishop Rugagi yamweretswe, Imana imuha ubutumwa amugezaho, hanyuma y’ibyo anatahana n’igiseke cyuzuye amafaranga ndetse n’imyenda n’inkweto.

Ni kenshi cyane Bishop akunda kugaruka ku magambo agira ati: ” Nzasengera umuntu ibintu byananiye, kugira ngo Imana imutabare, naho ibintu nshoboye byo nzajya mbikora. Ntabwo uzambona na rimwe,umuntu yaje kumbwira cyangwa Imana yamunyeretse ko yaburaye cyangwa yabwiriwe hanyuma ngo mubwire ngo n’apfukame musengere. Hoya ahubwo nzamuha ibyo kurya atahe,ahimbaza Imana.”
Ni muri urwo rwego Kayumba yari yicaye mu iteraniro kimwe n’abandi, dore ko yanabwiye umunyamakuru ko akunda kuza gusengera muri iri Torero kuko no kuva bagisengera Kimisagara yajyaga aza.

Yagize ati:” Aha nkunda kuhaza cyane, kuko nabonye Bishop kuri Televisiyo,mbona uko asengera abantu bagakira, abandi akababwira ibyabo byose, mpitamo kuzajya nza kuhasengera uko nshoboye, kuko iyo mpasengeye ntahana numva bitandukanye n’uko naje.”

Ubwo Bishop yaje guhagurutsa uyu mugabo ati: “Haguruka Imana inyeretse ufite ibibazo by’ubushobozi, kuburyo hirya no hino hose uhafite imyenda, ndetse no kuri butike( Boutique) usaba ibyo kurya ubu byabaye, ibibazo ndetse n’ahandi hose isoni n’ikimwaro ni byinshi.”

Umugabo yahise yumirwa, ati: ” Nibyo rwose kuko tumaze na kenshi tuburara, ubundi tukabwirirwa. ” Bishop yahise agira agahinda aramubwira ati: Ngwino nsanga imbere. Umugabo yahise amusanga imbere Bishop ati: Imana yambwiye ko uyu munsi iri bugusetse.

Bishop akimugeza imbere,abantu bahise babyigana barikuzana amafaranga bashyira imbere ku ruhimbi,aho Bishop yari ahagaze na Kayumba. Kayumba we byari byamurenze amarangamutima yamurenze ari kurira.

Abantu bakomeje kwitanga uko bifite,amafaranga,abatayafite aho batanga cheque,abandi batanga imyenda n’inkweto n’amasakoshi,kuburyo wabonaga buri muntu byamukoze ku mutima.

Uyu mugabo yavuze ko anezerewe cyane bitasanzwe kandi ashimye Imana kubw’umugambi wayo mwiza. Ati: ” Ubundi nfite umwana wigaga kaminuza Kampala niwe watumye njye muri iyo myenda yose ngira ngo mwishyurire ishuri, wakwongeraho inzu y’ubukode n’umuryango kuwutunga kandi nta kazi, ibibazo bimbana ingume. Bamwe bari barahaze ubusobanuro bwanjye birirwa bantuka kuma telephone, abandi bakabimbwirisha umunwa. Kuburara byo bitubayeho kenshi cyane cyangwa ukabona umuntu arariye akarindazi gusa. Mbese byari bibabaje ariko Imana ishimwe cyane ko uyu munsi gutaka kwanjye kwageze imbere yayo.”

REBA AMAFOTO:

Aha nibwo Bishop yaramuhagurukije atangiye kumuhanurira.
Aha ari kuva mu mwanyawe, asanga Bishop imbere ku ruhimbi.
Akihagera abantu bahise batangira igikorwa.
Abantu bazaga ari benshi.
Abantu bisukiranya, Bishop nawe ati: Imana ihe umugisha umuntu wese uri kwitangira uyu mubyeyi, kandi nawe Imana imubere igisubizo.
Abantu bakomeje kwitanga ari benshi.
Amafaranga yaragwiriye aba menshi. Uriya mubyeyi nawe uri mu kagare yaje kwitanga.
Bishop yabwiye abadiyakoni kuyashyira mu Giseke,batsindagira.

Bishop ati: Kubwo gusuhuza umutima by’umunyamibabaro Uwiteka arahagurutse.
Bishop ari gusengera aya mfaranga, ndetse anahesha umugisha umuntu wese watanze.
Ati: Uwiteka urakoze kubwo gutabara umuntu wawe ukoresheje njyewe umukozi wawe n’imbaga iteraniye hano.
Ati: Ukurikirane amateraniro kugeza ashoje ari nako utera akajisho kuruhande, ndabizi urafashwa cyane, umutima utuje.
Kayuma yicaye imbere mu ntebe zibanza, ubona amarangamutima yamurenze.

Comments

GAHIRE Alphonse 27 August 2017

Gufasha umuntu ni itegeko ry’imana.Nubwo Bishop yakoze ibi,hari ibindi byinshi akora imana yanga.Mpora mubona kuli TV,abantu bamuha amafranga menshi,akababwira ko abasengera bakabona imodoka za V8,Inzu za Etages,etc....
Ibi binyuranye cyane n’ukuntu YESU n’Abigishwa be bakoraga.Muli Matayo 10:8,YESU yadusabye gukora umurimo w’imana ku buntu,tudasaba amafranga.Intumwa ze,iyo wazihaga amafranga zirimo gukora umurimo w’imana,zarakubwiraga ngo "Gapfane n’ayo mafranga yawe" (Ibyakozwe 8:18-20).INTUMWA PAWULO nawe yaduhaye urugero tugomba kwigana.Yajyaga mu nzira no mu ngo z’abantu akabwiriza ku buntu,ariko akabifatanya no gukora akandi kazi gasanzwe,kugirango abeho.Ntabwo yasabaga icyacumi (Ibyakozwe 20:33).Mu magambo make,nta mwigishwa wa YESU n’umwe wasabaga icyacumi cyangwa umushahara wa buri kwezi.Nyamara abiyita Abakozi b’imana,bamaze amafranga y’abantu.N’ibi uyu Bishop akora,nta kindi ashaka ni Publicity gusa.Ngo bakeke ko idini rye ari SAWA.Nyamara nawe yamaze amafranga y’abantu.Kereka Abahamya ba Yehova bonyine,nibo birirwa mu nzira no mu ngo z’abantu,babwiriza ku buntu,nkuko YESU n’Abigishwa be babigenzaga.


RODRIGUE 25 August 2017

BISHOP NDAGUSABYE UBWIRE ABAKIRISITO BAWE NTIBAGAKUNJE INOTI KUKO BITUMA ZISAZA VUBA
BAJYE BAZITURA ZIRAMBUYE KUKO IMANA IKUNDA IBYIZA.
NTABWO DUFITE URUGANDA RUKORA INOTE TUZIKORESHA HANZE UBWO RERO MUGABANYE EXPENSES KUNGIRANGO TUGERE KWITERAMBERE RYIHUSE