Print

Kigali: Ingona ya metero 2,5 yishwe irashwe yamaze gutwikwa-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 25 August 2017 Yasuwe: 16014

Ku munsi w’ejo tariki ya 24 Kanama 2017, nibwo inzego z’umutekano zari zimaze iminsi muri ‘Operation’ yo guhiga ingona bageze ku ntego y’aho aho imwe mu ngona yari yarayogoje abaturage ibarya yishwe irashwe nyuma yo kugerageza kurwanya abayifashe.

Inzego z’umutekano, Polisi n’Ingabo z’Igihugu bari bamaze igihe kigera ku cyumweru bari muri iki gikorwa cyo guhiga ingona nk’uko amakuru agera ku Umuryango.rw abihamya.

Ingona yafashwe mu mutego ejo ahagana saa sita z’amanywa, ubuyobozi ndetse na RDB bafashe umwanzuro w’uko iyi nyamaswa itwikwa kugirango hatagira umuturage uyirya ikamugiraho ingaruka.

Iki gikorwa cyo guhiga ingona cyafashwe ny’uko zitangiye guhitana abaturage aho abagera kuri batatu bahasize ubuzima.

Nyuma yo kuyifata yogejwe mu gihe abaturage batekerezaga ko uruhu rw’ayo rwabikwa kuko ari imari ishyushye nk’uko benshi bakunda kubivuga.Hari n’abandi bacyekaga ko ishobora gushyirwa mu nzu ndangamurage.

Umuryango.rw wahaye amakuru y’uko RDB ariyo yatanze uyu mwanzuro w’uko iyi ngona itwikwa kugirango hatagira umuturage uyirya.Saa kumi n’imwe z’umugoroba w’ejo nibwo iki gikorwa cyabaye, barayihetse bayijyana hakurya n’aho bari bari hanyuma barayitwika ubundi ivu ryayo bararitaba.

Abapolisi babashije gutahura n’amagi 47 y’iyi ngona, ku nkombe z’umugezi, ku ruhande rw’umurenge wa Rugarika.

- Bayishyize ku migano bajya kuyitwika

- Iyi ngona yahetswe n’abagabo 8 irabananira

- Ivu ryayo bahisemo kuritaba.


Comments

26 August 2017

lulu antagonize nog began and intends? imagine iraribwa


Justin 26 August 2017

Iki gikorwa kubwanjye ndakigaye,ntabwo kuyica aribyo bizatuma abantu badasubira ku ruzi kujya kuvoma, ahubwo iyo bakemura icyatumaga bajya ku ruzi.


nizeyimana cyprien 26 August 2017

Ariko uziko abanyarwanda twirengagiza ubu se ntimuherutse kujya kugura inyamastwa mur,africa yepfo nonese inyamaswa muyobewe ko ziryana OK noneho naziriya ntare nizitoroka zikaryumuntu tuzazitwika ngewe nabonaga twari guhitamo kuzitira nyabarongo igice zabafatiragamo ubundi zikororoka kandi ingona nininyama iryoha cyane ibihugu byomurafurica central birazirya bikanazicuruza kumugaragaro nange narikuyirya pe


25 August 2017

Birababaje ntabwo aribyo gushimirwa,kwica ikinyabuzima ....Haba hagomba gushakwa uburyo bwo kubunga bunga ibyo binyabuzima,kuko nabyo nubwiza bwigihugu


Pierre 25 August 2017

Abaswa gusa!


mtn 25 August 2017

Police,RFF bravo mu gucunga umutekano w’abanyarwanda.
Hashakwe igisubizo kirambye hagamijwe kurengera no gusigasira ubuzima bw’abanyarwanda,hatirengagijwe n’izo ngona muri rusange nka kimwe mu bidukikije.