Print

Mbabazi Phionah yihakanye Mico the Best nyamara bafitanye umwana

Yanditwe na: Editor 25 August 2017 Yasuwe: 2151

Umuririmbyi Phionah Mbabazi wamamaye ubwo yari mu irushanwa rya Tusker Project, aherutse gutangaza ko urukundo yagiranye n’umuhanzi mugenzi we, Mico The Best rwari rugamije kuvugwa cyane mu gihe bivugwa ko aba bombi babyaranye.

Mu minsi ishize twatambukije inkuru yavugaga ku rukundo rw’abo aho uyu mukobwa yivugiye ko yagiye mu rukundo na Mico bagamije kuvugwa cyane mu itangazamakuru no kwamamaza ibihangano byabo.

Phionah yavugaga ko aticuza icyo gikorwa ahubwo ko agaya abahanzi bagenzi be bakora igikorwa nk’icyo cyo kwibeshyera ariko niberurire abafana babo ko babeshyaga.Yavugiye kuri micoro za KT Radio ko yamaze gushyira akadomo ku rukundo rwavugwaga hagati ye na Mico The Best.

Agira ati “Reka noneho mbivuge, nta rukundo rwigeze ruba hagati yanjye na Mico, twabikoze dushaka hit. Ni hit rwose twashakaga kandi twarayibonye. Phiona nibwo yari akiva muri Tusker ataramenyekana, ariko nyuma yahoo ahantu hose wabaga wumva ngo Phiona, Phiona. Rero ni Hit twashakaga.”

Yungamo ati “Hari ifoto yanjye na Mico mwigeze mubona? Hari ubwo mwigeze mumbonana na Mico?”

Mu kiganiro uyu mukobwa yahaye TV10 yasobanuye iby’umwana bivugwa ko yabyaye agasiga iwabo. Mbabazi wari mu bahanzi baririmbye muri Kigali UP, yavuze ko akimara gutangaza ko atigeze akundana na Mico The Best byakuruwe n’inkuru nyinshi zasakaye mu b’itangazamakuru zahamyaga ko uretse gukundana na Mico banafitanye umwana mukuru bibarutse mu ibanga rikomeye.

Yakomeje avuga ko mu gihe kigera ku myaka ataboneka mu ruhando rwa muzia byatewe n’uko yari amaze iminsi akurikirana amasomo mu gihugu cya Uganda aho yavuze ko ubu yamaze guhuguka akaba agiye gukomeza akazi nk’uko bisanzwe.

Yagize ati “Nibyo nanjye narabyumvise gusa byakurikiwe n’uko natangaje ko nta rukundo nagiranye na Mico The Best….Abanyamakuru bandika biriya rwose n’ukurengera kuko byajemo inkuru ndende..Ibindi bintu byavuzwe nanjye natwo
nzi aho byaturutse, navuze biriya ariko byakomeje kuba ibintu binini kuburyo nanjye natunguwe.”

Uyu mukobwa yavuze ko umwana ari umugisha kuburyo atamwihakana. Avuze ibi mu gihe Umuryango.rw, ufite amakuru yizewe ahamya ko aba bombi bamaze kubyarana ariko bakirinda ko ibyo batangiye ari akantu gato gashobora gukomeza gukururuka kugeza byose bimenyekanye.

Umwe mu nshuti za hafi yemeje ko aba bombi bafitanye umwana ariko ko bakomeje kubihisha no kwima ugutwi uwashaka kubabaza kuri ibi.Phionah aganira na Ten Tonight ntiyasubije ikibazo yabazwaga, yabajijwe niba ‘afite umwana nk’uko bivugwa cyangwa niba abeshyerwa.’

Uyu mukobwa yumvikanye mu cyongereza cyinshi cyuzuyemo kuterura neza niba yarabyaye, yanumvikana nk’umuntu udashaka kugira byinshi avuga kuri uyu mwana bivugwa ko yasize mu cyaro.

Aseka cyane yavuze ko urukundo rwe na Mico The Best rwazamuye inkuru nyinshi mu b’itangazamakuru, nyamara ngo nta foto nimwe aba bombi bigeze bifotoranya ariko nanone ibi sibyo byashingirwaho hemezwa urukundo rw’abo no kuba barabyaranye.

Mu 2016 nibwo byatangiye kuvugwa ko ‘hagati ya Mico The Best na Phiona urukundo rwamaze kuba ibamba’.


Phiona Mbabazi yamamaye cyane mu mwaka wa 2014 ubwo yari avuye guserukira u Rwanda mu irushanwa ry’umuziki rya Tusker Project Fame. Nyuma yagiye akora indirimbo zakunzwe zirimo ‘Winyibutsa’, ‘Twala’ n’izindi.

Asanzwe afite umwana witwa Leila, Mico The Best na we afite umwana uri hafi kwinjira mu mashuri abanza.Bivuze ko bombi bashobora kongera guhuzwa n’uyu mwana bahuriyeho.