Print

Min. Murekezi yabwiye abasoje Kaminuza ko ireme ry’uburezi bahawe barikoresha mu kuzana impinduka

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 25 August 2017 Yasuwe: 304

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yasabye abanyeshuri barangije amasomo yabo muri kaminuza y’u Rwanda, kuzana impinduka muri rubanda basanze no kubyaza umusaruro ubumenyi bafite bakihangira imirimo.

Ibi uyu muyobozi yabigarutseho mu muhango wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa 25 Kanama 2017 wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri 8252 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ni icyiciro cya kane cy’abanyeshuri barangijemo amasomo kuva kaminuza za leta zahurizwa muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2013.

Mu ijambo, Minisitiri w’Intebe yavuze ko ireme ry’uburezi rikwiye guhuzwa neza n’ibikenewe ku isoko ry’umirimo ndetse no kuzuzanya n’impinduka nziza mu baturage abanyeshuli baba bagiye kubana n’abo mu buzima bwa buri munsi.

Ati :”Mwifashishije ubumenyi mufite, mugomba kuzana impinduka nziza mu mibereho y’abaturage, binyuze mu byo mwize cyangwa ibyo muzaba mukora. Kugira ngo mubashe kugera ku ntego mu buzima bwanyu buri imbere, murasabwa kureba kure, guhanga udushya no kwihangira imirimo aho kuba abajya gushakisha akazi.”

Yakomeje ababwira kwisunga ibigo by’imari birimo BDF kuburyo bakoroherezwa kubona inguzanyo, anabizeza ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza guharanira icyateza imbere umunyarwanda no kumushakira imibereho myiza.

Yanabagejejeho ubutumwa bwa Perezida Kagame, aho yababwiye ko ‘Abifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bushya batangiye none.”