Print

Rayon Sports yerekeje mu majyepfo kwiyegereza abafana bayo

Yanditwe na: 25 August 2017 Yasuwe: 1899

Nkuko twabibagejejeho mu minsi ishize uyu munsi taliki ya 25 Kanama nibwo ikipe ya Rayon Sports yerekeje mu majyepfo kwiyegereza abafana bayo batuye muri iyi ntara urugendo rwateguwe n’itsinda ry’abafana bay obo muri iyi ntara ryitwa les Bleus du sud.

Iyi kipe yahagurutse I Kigali ku I saa tanu zuzuye aho igiye mu majyepfo gukina imikino 2 ya gicuti yo kwitegura umwaka w’imikino utaha cyane ko kuri uyu munsi iyi kipe irahura na AS Muhanga kuri Stade y’aka karere ku I saa cyenda n’igice hanyuma izongere gukina n’Amagaju ku munsi w’ejo.

Ikipe ya Rayon Sports nimara gukina na As Muhanga irahita yerekeza I Nyanza aho iza kurara hanyuma ku munsi w’ejo izifatanye n’abakunzi bayo bo muri aka karere mu gikorwa cy’umuganda kizakurikirwa n’umutambagiro uzahera i Nyanza i saa sita (12h00) ku gicumbi cy’umuco, ukomereze i Huye mu mugi aho uzasorezwa kuri stade.

Nyuma y’uyu mutambagiro hazakurikiraho umukino uzahuza Rayon Sports n’Amagaju FC saa cyenda n’igice. Nyuma y’uyu mukino hateganyijwe ubusabane hagati y’abafana n’abakinnyi ba Rayon Sports aho ababyifuza bazafata amafoto y’urwibutso bari kumwe n’abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports.


Comments

seninga 25 August 2017

Iyi nkuru ntiyuzuye.Yahagurukanye abahe bakinnyi?


Twin Yeah 25 August 2017

Ni byiza! Twizere ko iyi kipe yacu izanabasha kubana na twe mu gitaramo cy,Umuganura"I Nyanza twataramye".