Print

Senderi mu bitaramo bizenguruka Nyabarongo, azaha abaturage amagare

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 25 August 2017 Yasuwe: 872

Senderi Internationah Hit ufite ibyangombwa byanditseho Nzaramba Eric yatangaje ko yamaze kunoza neza umushinga wo gutanga amagare ku baturage bajyaga kuvoma amazi ya Nyabarongo bakaribwa n’ingona.

Uyu muhanzi uri mu bakuze bubashywe kubera ibihangano bifata inguni zose z’ubuzima, avuga ko amafaranga azasarura mu bitaramo ari gutegura vuba aha ariyo azakoresha aguramo ayo magare kugirango abaturage batongera kuribwa n’ingona.

Ibi abitangaje nyuma y’uko ingo zibasiye abaturage aho zahitanye abagera kuri babatu mu bihe bitandukanye.Kugeza ubu, iki kibazo cyamaze guhagurutse inzego bireba ndetse imwe mu ngona yarafashwe yicwa irashwe.

Mu kiganiro na Kigalitoday, Senderi yagize ati “Ndi kwihanganisha abafana banjye bariwe n’ingona muri iyi minsi ndetse n’abandi wenda tuba tutamenye bitewe n’uko wenda aba ari abashumba baturanye n’akagera na Nyabarongo.

Rero ubu ndi gutegura amagare ngiye kugura kugira ngo nka bariya bahuye na biriya bibazo babone amagare bajye gushaka amazi meza bareke gusubira muri Nyabarongo.”

Yavuze ko ibyo yagezeho byose abikesha abafana ari nayo mpamvu n’amafaranga azakoresha azava mu bafana be bazitabira ibitaramo ari gutegura.

Ati “Birumvikana nzahera i Mageragere na hariya Kamonyi, hari n’ahandi hantu tuba tutazi. Ni igitekerezo Imana yampaye ngo ngitekerezeho, abafana banjye mbasure tu.”

Ngo n’igikorwa yamaze kunoza neza kuburyo bitarenze Noheli ya 2017 azaba yatangiye gukora ibyo bitaramo.

Guverineri w’iyo ntara, Mureshyankwano Rose akimara kumenya iki kibazo nk’uko yabitangaje yahise abuza abaturage kongera kuvoma Nyabarongo abizeza ko bufutanye na WASAC bazahabwa amazi meza.

Senderi yaherukaga kugaragara, ubwo yari mu gikorwa cyo kwamamaza Perezida Paul Kagame, wari umukandida w’umuryango wa FPR-Inkotanyi.

- Senderi yari mu bahanzi baherekezaga umukandida wa FPR inkotanyi.