Print

Inka ebyiri zirimo ihaka z’uwarakotse Jenosise zatwitse, ngo bamwigambyeho ko azashumbushwa izindi-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 25 August 2017 Yasuwe: 2486

Umugabo witwa Hategekimana Jean Marie Vianney warokotse Jenoside utuye mu Murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, yatewe n’abagize banabi bamutwikira inka ebyiri zimo ihaka.

Ibi byabaye kuri uyu wa 23 kanama 2017 ahagana saa tanu z’amanywa, bibera mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabikenke. Inkuru ya Kigalitoday ducyesha iyi nkuru ivuga ko umushumba w’izo nka witwa Ntahomvukiye Yoweli yari yagiye kuzivomera amazi.

Hategekimana yavuze ko abamutwikiye inka ze kugeza n’ubu ataramenya ari abantu batishimira ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mugabo avuga ko ku munsi wakurikiye uwo inka ze zatwitsweho hari abigambye bavuga ko ntacyo yahombye kuko azashumbushwa izindi nk’uwarokotse Jenoside.

Byabaye ku manywa yihangu

Yakomeje avuga ko yatangajwe akabanabazwa n’uburyo abaturanyi be ba hafi batamutabaye agatabagarwa na bakure.Ngo ntiyakwishinja uburangare bw’umuriro waba waratwitse icyo kiraro kuko nta muririo bajyaga begereza icyo kiraro.

Ati"Izi nka ntabwo zijya zicanirwa, ubwo nyine bimbwira ko uwazitwitse yabikoze abigambiriye".

Abaturanyi b’ikiraro cy’inka za Hategekimana bavuze ko nta muriro ucanirwa hafi y’icyo kiraro ndetse ngo n’umushumba amafunguro ye ntabwo ayatekera aho.

Hamwe zagiye zishya ubwoya ahandi havaho n’uruhu

Kigalitoday yageze ahabereye ibi byose yavuze ko icyo kiraro cyari gikikijwe n’urugo rw’ibikenyeri n’imiyenzi cyarahiye kirakongoka, inka ngo zatabawe n’uwitwa Masengesho w’umuturanyi we wa kure, nyamara hari abandi baturanyi ba hafi biyemerera ko cyatangiye gushya bakibona.

Ati"Mbabajwe n’uko ubuyobozi bw’umurenge ntuyemo ntacyo bwakoze ngo bukorane n’abashinzwe iperereza, kugira ngo uwabikoze abihanirwe".

Inka zatwikiye mu kiraro.

Inka imwe irahaka ikaba igejeje ku mezi arindwi, yahiye inda y’amaganga (ibyara) irasohoka hanze, ndetse n’ikimasa cya firizoni cyari kumwe nayo cyahiye uruhu ku buryo bukabije.


Comments

[email protected] 31 August 2017

Barebe neza niba atajyaga acanira inka ze mu rwego rwo kuzikoma isazi bikaba byahuriranye n’umuriro ko mbona ibishingwe byari birunze hafi. Hatagira ubirenganiramo! BAKORANE UBUSHISHOZI


amariza 25 August 2017

Ashobora no kubantawazitwitse gusa nuko abantu mugihugu cyacu banga abandi bashobora kubabwshera babigirizaho nkana umuyaga ushobora kuzana umuriro cyaneko harabagiteka hanze cg abanywi bitabi bagata igishirira hanze umuyaga ukakijyana mbere yo kwishiramo abantu mujye mureba impamvu.


amariza 25 August 2017

Ashobora no kubantawazitwitse gusa nuko abantu mugihugu cyacu banga abandi bashobora kubabwshera babigirizaho nkana umuyaga ushobora kuzana umuriro cyaneko harabagiteka hanze cg abanywi bitabi bagata igishirira hanze umuyaga ukakijyana mbere yo kwishiramo abantu mujye mureba impamvu.


ANNA 25 August 2017

Ihangane wa mfura we buriya niwowe bashakaga ariko humura agati kateretswe n’Imana ntawugatema.