Print

Umunyafurika yasanganywe inzoka ku kibuga cy’indege

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 25 August 2017 Yasuwe: 1412

Umugenzi w’umuyafurika ukomoka mu gihugu cya Benin yasatswe n’inzego za gasatumo i Roissy mu Bufaransa asanganywa impiri.

Ikinyamakuru Le Parisien cyanditse ko ibi byabaye ku wa mbere w’iki cyumweru, ngo iyi nzoka yasanzwe mu gasanduku k’uyu mugenzi yari yitwaje.Ngo abashinzwe gusa imizigo yabagenzi basanze iyi nzoka ari nzima nta kibazo ifite

Nyirayo utatangajwe amazina yabajijwe icyo atwaye avuga ko ari ‘Isabune y’umukara’. Byatangaje benshi nyuma yo gusanga iyi nzoka ifite uburebure bwa metero imwe na santimetero 50.

Iyi nzoka yashyizweho ahabikwa ibinyabuzima mu gihe uwo mugenzi akomeje gukurikiranwa n’amategeko.