Print

Ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Urban Boys ihuriyemo na Kitoko rirarimbanyije-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 26 August 2017 Yasuwe: 1161

Itsinda rya Urban Boys rimaze kuba ubukome muri muzika bamaze kunona umushinga w’indirimbo bafatanyije na Kitoko Bibarwa uri mu Rwanda nyuma y’imiyaka igera kuri itanu adakandira mu gihugu.

Aba bombi ngo iyi ndirimbo bahoze bayitekerezaho ari kubera umwanya wagenda ubabana mucye ntibikunde ko bakorana. Kitoko akigera mu Rwanda mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR inkotanyi bahise basubukura iki gikorwa, kuri ubu ifatwa ry’amashusho yayo barigeze kure.

Safi aherutse kubwira Umuryango ko iyi ndirimbo bamaze kuyikorera amajwi kuburyo bahise batangira vuba ifatwa ry’amashusho kugirango Kitoko azasubire mu Bwongereza ibikorwa byose babisoje.

Iyi yarakorewe muri Monstar Record, amashusho yayo akaba ari gufatwa na Meddy Saleh.
Nizzo na Kitoko bitegura ifatwa ry’amashusho.

Humble Jizzo yabanje kwishyira iburungo ’Make up’

Ababyinnyi bari muri iyi ndirimmbo bari kumwe na Urban Boys ndetse na Kitoko mu myitozo

Nizzo kaboss byamurenze akubita agatwenge

Safi inshuti y’akadasohoka ya Kitoko

Nizzo na Meddy saleh uri gutunganya aya mashusho