Print

Meddy yahishuye impamvu nyamukuru yatumye we na The Ben batoroka igihugu

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 26 August 2017 Yasuwe: 13283

Umuhanzi Ngabo Medard (Meddy) yatangaje ko we na mugenzi w’umunyamuziki, The Ben bafashe umwanzuro wo gutoroka igihugu bagamije kwiteza imbere, ngo bashima bikomeye Guverinoma y’u Rwanda yumvise igitekerezo cyabo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Kanama uyu mwaka kuri Marriott Hotel.

Muri iki kiganiro uyu muhanzi yavuze ko yahawe ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko mu maraso akiri umunyarwanda.

Ngo kuba amaze imyaka irindwi muri Amerika aho yageze we na mugenzi we The Ben batorotse bitavuze ko bari banze igihugu cyabo, ngo bari bafite intego yo kwiteza imbere no kwishakira kandi bishimira ko ibyo byose bamaze kubigeraho.

Yagize ati “Burya iyo umuntu yifuza gutera imbere ashakishiriza mu nzira zose kugira ngo arebe ko hari icyo yakwigezaho. Nashimira na Guverinoma yatubereye imfura kuko yumvise ari yo ntego twari dufite, wenda iba yaragize uko ibigenza kundi ariko barabyumva navuga ko gahunda yari intego yo kwiteza imbere nta kindi kintu kibi twari tugamije kandi ndashima Imana kandi ko ibyo twakoze bitagize ingaruka ku bantu cyane ngo twakoze amakosa cyangwa se twararengereye gusa ubu twiteguye guteza imbere u Rwanda."

Ku itariki ya 4 Nyakanga 2010, Meddy na The Ben berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuririmba mu gitaramo ‘Urugwiro Conference’. Bamaze kuririmba bafashe umwanzuro wo kugumayo. Icyo gihe abantu benshi bavuze ko batorotse kandi ko batazigera babarirwa na Leta y’u Rwanda yari yabahaye ’Passe ports diplomatiques’.

Meddy mu kiganiro n’itangazamakuru

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Slowly’ yavuze ko yagiye akurikirana amakuru y’u Rwanda umunsi ku wunddi, ,”Nkubu Convention Center nyizi nk’uwayigezemo kandi sindayigeramo”

Meddy aje kuririmba mu gitaramo cyiswe Mutzing Beer Fest’ kizaba tariki ya 02 Nzeri 2017 gitegurwa n’uruganda rwa Blarirwa, kizabera kuri Hotel Golden Tulip i Nyamata.


Comments

26 August 2017

ABEHO KANDI YIBUKABANDI