Print

Bamwe mu baturage bo ku Nkombo basagariye abanyamakuru babaciraho ibibaranga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 August 2017 Yasuwe: 3631

Aba basore bari barimo kugerageza kwambura umunyamakuru camera byaje gutuma memory card ipfa ndetse n’ ikarita y’ undi munyamakuru wari uje kumukiza yangizwa

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi bafashe abanyamakuru mu mashati, baragundagurana, babaciraho amakarita abaranga banangiza bimwe mu bikoresho bakoresha mu kazi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2017, ubwo Abanyarwanda hirya no hino bari mu gikorwa cy’ umuganda bamwe mu banyamakuru bakorera ibinyamamakuru bikorera kuri murandasi, basuye umurenge wa Nkombo, bajyanywe no kureba n’ uruhare rw’ ubuyobozi bugira kibaza mu iterambere ry’ igihugu.

Aba banyamakuru bari mu mahugurwa yateguwe n’ inama nkuru y’ itangazamakuru MHC, ifatanyije n’ urwego rw’ igihugu rw’ imiyoborere basagariwe ubwo ngo bari bafotoye umusore wari ugiye gusezerana imbere y’ Imana.

Uyu musore wari ugiye gusezerana yategetse abasore bari bamuherekeje ngo bambure abo banyamakuru ibikoresho bifata amashusho n’ amafoto basibe ibyo bafashe imvururu zitangira ubwo.

Abasore basagariye abanyamakuru ni Uwimana Damien na Seraphie. Aba basore bombi bakomoka mu kagari ka Bugarura mu murenge wa Nkombo.

Muri izi mvuru hangirikiyemo ikarita ibika amashusho n’ amafoto aba bafashwe na kamera(memory card) ndetse undi mukamakuru baciraho ikarita y’ itangazamakuru itangwa n’ urwego rw’ abanyamakuru bigenzura RMC.

Ntamuhanga Modeste wabonye uko izi mvururu zagenze kuko byabereye imbere y’ aho atuye yavuze ko abaturage ba Nkombo bakwiriye kwigishwa bagahindura imyumvire.

Yagize ati “Nabonye atari byiza kuko muri iki gihugu nta muntu ufite uburenganzira bwo kurwana n’ undi. Iyo umuntu akurikiriye ikosa ujya imbere y’ ubuyobozi ukamurega, noneho ubuyobozi bukabakiranura. Nabonye atari ibintu byiza ntabwo ari n’ umuco w’ igihugu cyacu”

Uyu musaza Ntamuhanga uri mu kigero cy’ imyaka 70 yakomeje agira ati “Turasaba ubuyobozi ko bakwiye guha inyigisho abafite ubukwe, bakajya abamenya ko umuntu ari umuntu kimwe n’ undi niba hari icyo abona bakumukoshereje akabibwira ubuyobozi ariko ntashake kugira ngo yihanire”

Izi mvuru zikimara kuba DASSO, yaje ahamagara abo basore basagariye abanyamakuru ngo yumve icyabibateye banga kuza, bituma umudaso yitabaza abasirikare.

Amakuru Umuryango waje kumenya ni uko aba basore bahoye abanyamakuru ko babafotoye batabibasabye.

Aba banyamakuru batangaje ko bumva nta kosa bakoze kuko bafoye abantu barimo bagenda mu muhanda, bavuga ko batinjiye mu buzima bwite bw’ uwo mukwe n’ abari bamuherekeje kuko batamufoye bamusanze iwe.

Umwe yagize ati "Ifoto twafotoye iri muri pubulic ntabwo twamusanze mu rusengero cyangwa mu rugo rwe"

Abasirikare bahageze nyuma y’ amasaha abiri basanga uwari uhagarariye umuryango w’ umusore wari ugiye gusezerana amaze kumvikana n’ abo banyamakuru ko abarihira memory card ibihumbi 15 gusa aba banyamakuru bavuye ku Nkombo aya mafaranga batayahawe. Uwari uhagarariye umuryango w’ umusore yavuze ko aya mafaranga atayabona kubera ko amafaranga yose yari afite yayakoresheje muri ubwo bukwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nkombo Jean de Dieu Rwango yihanganishije abanyamakuru basagariwe.

Ati “ Ubusanzwe ntabwo ari uku twakira ababishyitsi, aba basore nyuma y’ ubukwe nzabashaka mbaganirize.”

Hari amakuru Umuryango wamenye avuga atari ubwa mbere abanyamakuru basagariwe hari muri uyu murenge kuko ngo hari undi munyamakuru wigeze kuhamburirwa ibikoresho bikoreshwa mu mwuga w’ itangazamakuru.


Comments

alfa 29 August 2017

Ubundi se biremewe gufotora uko wiboneye? Jye ndumva bariya basore bafite ukuri. Umunyamakuru afite uburenganzira bufotora ikimuciye mu jisho cyose? Nanjye twabyenga iminyagara. Mwibafatirana ngo mubahindure abanyamakosa kandi namwe mutari shyashya


Rugwe 28 August 2017

Abo banyamakuru n,abanyamakosa,kuki bafotoye ubwo bukwe badasabye uburenganzira benebwo,


Rugwe 28 August 2017

Abo banyamakuru n,abanyamakosa,kuki bafotoye ubwo bukwe badasabye uburenganzira benebwo,


muhire 27 August 2017

Burya abaturage ba Nkombo bazi uburenganzira bwabo. Nta kugufotora udatanze uburenganzira. Impamvu barwanyije abanyamakuru nuko police iri kure. Bari kujyana ikirego kikazakemurwa ryari?