Print

Patoraking n’umukunzi we bibarutse umwana maze abafana bashidikanya ku munsi nyir’izina babyariyeho(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 27 August 2017 Yasuwe: 1646

Umuririmbyi Patoranking wo mugihugu cya Nigeria uherutse gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cy’iserukiramuco rya Kigali Up, uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 26, nibwo yagaragaje ko yibarutse umwana.

Patoranking washyize ifoto ku mubga ze nkoranyambaga ateruye umwana nyina ari kugitanda, abakunzi be harimo abashidikanyije kugihe uyu mwana yavukiye kuko hari bamwe bemezagako uyu mwana atavutse kuri iyi taliki.

Ibi bije aho mu minsi ishize ubwo Patoranking yavaga mu Rwanda nyuma y’umunsi umwe agahita ashyira hanze ifoto y’umukobwa bari basanzwe bakundana bigaragara ko akuriwe ari hafi kubyara, nawe kuri iyo foto akandikaho ko yishimiye kwita papa mugihe cyavuba, iyi foto isa naho yatunguye abakunzi be kuko aribwo bwambere uyu muhanzi yari avuzeko uyu mukobwa atwite.