Print

Burkina Faso: Abantu 8 bagwiriwe n’umusozi bagiye gucukura zahabu

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 28 August 2017 Yasuwe: 304

Abantu umunani bitabye Imana ku wa gatandatu tariki ya 26 kanama 2017 mu mujyi wa Burkina Faso nyuma y’uko umusozi ubaguyeho bari gushakisha zahabu iri muri ubwo butaka.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi wa gace ka Gogo wavuze ko abo bantu bagiye gucukura iyo zahabu mu buryo butemewe kandi ko aho hantu bakunze kuhakumira abantu.

Ngo kuba uwo musozi wararidutse byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu minsi ishize mbere y’uko abo baturage 8 bajya gucukurayo zahabu.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bakomeje kubuza abaturage kujya gucura zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Kugeza ubu, abantu barenga miliyoni imwe nibo bakora ibikorwa nk’ibyo muri iki gihugu.