Print

Umutwe wa ISIS uvugwaho ibikorwa by’ iterabwoba warahiriye kugaba ibitero simusiga ku cyicaro cya Papa i Roma(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 28 August 2017 Yasuwe: 3465

Umutwe w’intagondwa zigendera ku matwara akaze y’idini ya Islam yasohoye videwo ibwira umushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi Papa Francis ko habura igihe gito ugatera i Vatikani.

Mu mashusho yafatiwe mu gihugu cya Philippine, aragaragaza icengezamatwara rikomeye, kumena ishusho ya Yesu no gucamo kabiri ifoto ngufi ya Papa Francis biherekejwe n’amagambo amubwira ko i Roma hagiye kugabwa ibitero.

Aya mafoto yafatiwe aho intagondwa za ISIS zarwaniye intambara ikomeye na Guverinoma ya Philippine buri ruhande rushaka kwigarurira umugi wa Marawi.

DailyMail dukesha iyi nkuru ivuga ko aba barwanyi baharanira gufata imbibe zose za Aziya y’Uburasirazuba ndetse no gusenya itorero.

Mu mpera z’icyumweru gishize umwe muri aba barwanyi imbere ya kamera yagize ati “Wibuke ibi wowe Kuffar (ijambo ribwirwa umuntu iri dini ritiyumvamo) tuzaza i Roma, Inshallah (Imana nibishaka).


Comments

Remy 28 August 2017

ariko bano bantu ntago bazi icyo Yezu yabwiye petero igihe yamubazaga ngo mwebwe munyita nde !!!
ntibazi ko yamubwiye ati uru urutare kandi nzakubakaho kiliziya yanjye ,libyo uzaboha munsi bizabohwa no mu ijuru kandi nimbaraga z’ikuzimu ntago zizagukoraho
aba rero rwose nibareke kwikiniraho kuko ntacyo bakora kuri vatican


28 August 2017

imana ntizovyemera izonkoramaraso zizotsindwa mwizina ry,IMANA nzima.