Print

Umupolisi wa DRC wasoromaga imboga mu Rwanda yasubijwe iwabo

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 28 August 2017 Yasuwe: 2758

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kanama 2017 nibwo Sergeant Major Namegabe Ndosa Jean Paul winjiye mu Rwanda ku wa Gatandatu saa yine z’igitondo yashyikirijwe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mupolisi wa Congo yafatiwe mu kagari ka Bugoyi mu murenge wa Gisenyi.Yabwiye itangazamakuru ko yarenze umupaka ubwo yariho yisoromera imboga akagira ikibazo isereri.

Avuga ko nawe yabyutse yisanga mu buryo nawe atasobanukiwe.

Polisi ya Rubavu aho yafatiwe ikaba yamushyikirije iya Congo Kinshasa ku bufatanye n’itsinda ry’ingabo za ICGLR rishinzwe kugenzura imipaka y’u Rwanda na Congo(EJVM)

S/Maj Namegabe usanzwe ukorera murUnité ya Police yo ku mupaka ya Congo, yatangaje ko afite ikibazo cy’uburwayi ndetse ko abaganga bamusabye gukorerwa isuzuma ariko akubura amadorali 20.

Mu myaka igera kuri ibiri, mu Rwanda hamaze gufatirwa abapolisi ba Congo bagera kuri batanu.


Comments

magrv 28 August 2017

ariko se ibi ko bidasobanutse? umupolisi wa leta afatwa asoroma imboga mu kindi gihugu? ngo yabuze amqdorari 20 yo kumusuzuma? Rwose abanyekongo nabo batesha agaciro igihugu cyabo bagakabya.