Print

Kirehe: Abayobozi bashyizeho amafaranga atangwa n’umuturage ushaka ‘Girinka’

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 28 August 2017 Yasuwe: 937

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe baratabaza inzego zisumbuyeho ngo zikurikirane ruswa yiganje mu itangwa ry’inka muri gahunda ya “Girinka” igaragara cyane mu nzego z’umudugudu n’utugari aho ngo bimaze kumenyerwa ko udatanze nibura ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda udashobora guhabwa inka.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahara budahakana aya makosa buvuga ko butakwemeza koko iyo ruswa ivugwa n’abaturage ihari icyakora ngo bagiye kurushaho kubikurikirana.

Ni bamwe mu baturage baganiriye na Tv1 ducyesha iyi nkuru, batuye mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe badatinya kwerura ku mugaragaro ko hari ruswa ivuza ubuhuha mu itangwa ry’inka muri gahunda ya girinka, ibintu bemeza ko byiganje cyane mu bahabwa izitangwa n’abitura, ibi ngo bikaba byanashimangirwa ni uko nta muturage ukitura ku muturanyi we ahubwo bisaba ko uwituye inka ijya gutangwa mu kandi kagari katari ako atuyemo, ibintu aba baturage bashyira ku mutwe w’abayobozi b’utugari n’imidugudu.

N’ubwo atari benshi bashiritse ubwoba bwo kuvugira ibi kuri mikoro nyamara benshi mu bahatuye byumvikana ko bafite byinshi bazi kuri iyi ruswa abayaka bitirira ikiziriko, ibyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge bwana Ntambara John avuga ko icyo nabo bazi ari uko koko hari ahagiye hagaragara amakosa gusa ngo iby’iyi ruswa byo ntiyabyemeza cg ngo abihakane.

Icyakora ngo kuba kwitura hari ubwo byambuka akagari byo ntago abaturage bakwiye kubifata nk’amanyanga kuko guhererekanya inka bikorwa mu rwego rw’umurenge.

Mu gihe aba baturage bavuga ko ntacyo bashinja ubuyobozi bwo hejuru muri gahunda zibategurirwa zigamije kubavana mu bukene, babusaba kujya bunakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda batagendeye gusa kuri raporo zo mu bitabo bahabwa n’abo mu nzego z’ibanze mu gihe ngo hari ubwo baba barabizambije nyamara bagakomeza gutanga raporo ko ibintu bigenda neza