Print

Gicumbi: Umukuru w’Umudugu yishwe akubiswe inkoni mu mutwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 29 August 2017 Yasuwe: 1445

Mu ijoro ryakeye rya tariki ya 28 Kanama 2017, umukuru w’Umudugudu wo mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru yishwe n’umuturage ubwo yari agiye gutabara.

Ngo uyu mukuru w’umudugudu yatabajwe n’umusaza wavugaga ko hari abana babiri bari kwiba ubuki bwe.Yahageze atabaye, mu gihe ari kumva iki kibazo nibwo umusore w’imyaka 21 y’amavuko,yamukubise inkoni mu mutwe bimuviramo urupfu.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Umuryango.rw, IP Innocent Gasasira, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’Umugenzacyaha, yemeje aya makuru avuga ko urupfu rw’uyu mukuru w’Umudugudu rwabaye ahagana saa satu z’ijoro ryo kuri uyu wa 28 Kanama 2017.

Yavuze ko Umuyobozi w’Umudugudu wishwe, yitwa Katurebe Gaspard w’imyaka 46 y’amavuko, mu gihe uwishe yitwa Hagenimana Thacien w’imyaka 21 y’amavuko wanahise atabwa muri yombi na Polisi.

Ku murongo wa Telefone, IP Gasasira ati “ayo makuru twayamenye niyo, mu ijoro ryakeye ahagana saa tatu hafi n’iminota makumyabiri nibwo byabaye, bibera mu karere ka Gicumbi umurenge wa Kaniga…Shefu w’umudugudu yari afite akabari acuririzamo ikigage nyuma muri ayo masaha abanyerondo baje gufata abana babiri bavuga ko bibye ubuki, ubwo rero abafata nk’abana afata akanyafu abanyuzaha asa n’ubacyaha.”

Yakomeje agira ati “haje kunyura undi mugabo aho ku kabari banyweragamo noneho atangira gutongana na shefu w’umudugudu amubaza impamvu ahana abo bana undi amubwira ko ari kubahana nk’umubyeyi ubwo rero baratongana.”

Gasana avuga ko uko gutondana kwaje gutuma, uyu Hagenimana wishe uyu mukuru w’umudugudu, ajya hanze kuzana umwase ari nawo yakoresheje yica uyu muyobozi w’umudugudu wa Gashiru.

Ati “ yagiye hanze ajya gufata umwase araza awukubita shefu w’umudugudu ahita agwa aho ngaho, abaturage bahituye kumutwara ariko bageze imbere basanga yashizemo umwuka.”

Yavuze ko iperereza rigikomeje kugirango hamenyekana niba nayindi mpamvu yaba yabimuteye. Uyu wishe afungiye kuri sitasiyo ya Police ya Mulindi.

Yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko aribyo bituma bivamo urupfu rwa hato na hato.Ngo gukoresha ibi biyobyabwenge bituma kenshi umuntu arushwa imbara nabyo ntabashe gutandukana ikibi n’icyiza.