Print

FERWAFA yamaze kwemeza igihe Rayon Sports na APR FC bizahurira muri Super Cup

Yanditwe na: 29 August 2017 Yasuwe: 952

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rimaze kwemeza ko ikipe ye Rayon Sports izacakira na APR FC ku italiki ya 23 Nzeri uyu mwaka mu mukino wa Super Cup uhuza ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro, umukino uzabera kuri stade Umuganda iherereye mu karere ka Rubavu.

Ibi iri shyirahamwe rimaze kubitangaza kuri uyu wa kabiri taliki 29 Kanama 2017 ribinyujije ku rubuga rwaryo rwa Interineti aho rinemeje ko uyu mukino ugomba kubera mu karere ka Rubavu mu rwego rwo gukomeza kwegereza abakunzi ba ruhago ibikorwa bitandukanye bijyanye n’umupira w’amaguru cyane ko imikino myinshi ikomeye ikunze kubera mu mujyi wa Kigali.

Uyu mukino uzatangira ku I saa kumi n’ebyiri aho uzabanzirizwa n’imikino 2 ya gicuti izahuza aho uwa mbere uzahuza ikipe ya Scandinavia WFC yatwaye igikombe cya shampiyona mu cyiciro cya kabiri na AS Kigari WFC yatwaye igikombe cyo mu cyiciro cya mbere.

Undi mukino wa gicuti uzahuza ikipe ya Etincelles FC na Virunga FC yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Uyu mukino watewe inkunga na AZAM TV umuterankunga w’Imena wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.