Print

Abasirikare ba Centrafrique 40 banduye SIDA bangiwe gukorera imyitoza mu Rwanda

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 29 August 2017 Yasuwe: 4560

Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kubuza abasirikare bagera kuri 40 ba Centrafrique gukora imyitoza, nyuma y’uko bapimwe bagasanganwa ubwandu bwa SIDA.

Itsinda ry’abasikare 200 ba Centrafrique boherejwe mu Rwanda mu rwego rwo kuzamura ingufu z’ igisirakare cy’iki gihugu (Forces Armées Centrafricaines, FACA).

Bageze mu Rwanda habaye igikorwa cyo kubapima cyakozwe n’abaganga b’u Rwanda; basanga muri 200 abagera kuri 40 nibo banduye SIDA hafatwa icyemezo cy’uko basubira iwabo igitaraganya nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Jeuneafrique.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko aba basirikare 40 basubiranyeyo na Perezida wabo Faustin-Archange Touadera, wari mu Rwanda mu irahira rya Perezida Paul Kagame watorewe kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi.

Comments

Mimi 30 August 2017

Ariko se iyo Igisirikare cyacu kibangira gukora imyitozo gusa, Ariko ntibishyirwe mu itangazamukuru? Ubuse iyo I Rwanda rusanze umuntu arwaye indwara ye bayivuga mu itangazamakuru? Ni byo bunyamwuga se ra?? Ubj jye numiwe kuko n’ibinyamakuru byo hanze byabyanditse. Oya rwose ibi ntibyari bikwiye. Igisirikare cyacu cyarengereye muri privacy y"umuntu.

Mimi 29 August 2017