Print

Rusizi, Nyabihu: Polisi yafashe inzoga zitemewe n’ibiyobyabwenge

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 29 August 2017 Yasuwe: 160

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kanama Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi na Nyabihu ifatanyije n’abaturage bakoze umukwabu hafatwa inzoga zitemewe n’amategeko zizwi ku izina ry’ibikwangari zingana na litiro 440 nyuma yaho zangirizwa mu ruhame rw’abaturage.

Izi litiro 440 z’ibikwangari zafatiwe mu kagari ka Muhabura Umurenge wa Bugarama akarere ka Rusizi naho mu kagari ka Jenda Umurenge wa Jenda akarere ka Nyabihu hafatirwa udupfunyika 9800 tw’urumogi.

Abafatanywe ibi bikwangari ni Uwimana Nasson, Nsengiyumva Aloys na Nsabimana Edson naho uwafatanywe urumogi ni Barayavuga Mberabagabo.

Nyuma yo kwangiza ibi bikwangari, umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Bugarama Inspector of Police (IP) Francis Karemera, yasabye abaturage kwirinda kwenga kunywa no gucuruza inzoga zitemewe mu Rwanda kuko ziba zitujuje ubuziranenge kandi zibagiraho ingaruka mbi.

Yavuze ko kuba bangije izi nzoga mu ruhame, ari uburyo bwiza bwo gutanga ubutumwa ku baturage no kubakangurira kwirinda kwishora muri ibyo bikorwa,maze abasaba gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe no kwerekana buri wese wagira uruhare mu gukora cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge.

Yarababwiye ati:”Iyo abaturage bishora mu biyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, ubuzima bwabo burahazaharira, nta mbaraga bagira zo kwiteza imbere, nta bwenge baba bafite, ku buryo bikurura amakimbirane mu miryango n’ihohoterwa ndetse n’iterambere ry’igihugu rikahadindirira”.

IP Karemera yasabye ubufatanye n’abaturage, barushaho gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’izo nzoga n’ibiyobyabwenge mu baturage.

Izi nzoga z’ibikwangari ndetse n’ibindi biyobyabwenge, nibyo biri ku isonga mu gutuma habaho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ibindi byaha bitandukanye.