Print

Abarundi 6 bafatanywe ibiro 300 by’ikawa binjizaga mu Rwanda

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 30 August 2017 Yasuwe: 599

Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 28 Kanama 2017 hafashwe abarundi 6 bari bafite ibiro 300 by’ikawa binjizaga mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibi byabereye ku musozi wa Runyinya, komini Kabarore, mu ntara ya Kayanza mu gihugu cy’u Burundi.

Abo bantu 6 bafashwe ni: Nyandwi Gervais, Nizeyimana Audace, Mizero Therence, Nizigiyimana Jean, Ndereyimana Paul ndetse na Nsengiyumva Boniface.

ABP (Agence Burundaise de Presse) yavuganye na Guverineri w’Intara ya Cibitoke, M. Joseph Iteriteka, aho yavuze ko kuba ikawa yo mu Burundi ijya kugurishwa mu Rwanda ari igihombo kinini ku gihugu cyabo.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Guverineri w’intara ya Cibitoke yari yatangaje ko yakoranye inama n’abahagarariye komini 3 ku kibazo cy’uko bakomeza kuganira n’abaturage guhagarika ubucurizi bw’ikawa